Site icon Rugali – Amakuru

Ihuzagurika mu Burezi mu Rwanda rirakomeje! MINEDUC yakuyeho gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda

MINEDUC yakuyeho gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda yari yabangamiye amashuri yigenga. Minisiteri w’ Uburezi y’ Uburezi yemereye abarimu bo kiciro cya mbere cy’ amashuri abanza gukomeza kwigisha amasomo mu rurimi rw’ Icyongereza aho kuba mu Kinyarwanda.

Ni mu gihe hari abarimu bari binubiye gahunda yo kwigisha mu Kinyarwanda bavuga ko bibabangamiye. Abaganiriye na UKWEZI ni abo mu mashuri yigenga bagaragarazaga ko iki cyemezo cyo kwigisha amasono yose mu Kinyarwanda kizatuma ababyeyi babura aho bajyana abana babo kuko ababyeyi benshi baba bifuza ko abana biga mu Cyongereza.

Nyuma y’ uko dutambukije iyi nkuru, Minisiteri y’ Uburezi yatumije inama y’ abayobozi b’ ibigo by’ amashuri ibamenyesha ko yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cy’ uko abana bagomba kwigishwa mu Kinyarwanda imyaka 3 ibanza.

Muri iyo nama yabaye tariki 2 Ukuboza 2019, Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yagize ati “Dushingiye ku byo mwasabye, ni byiza ko tutahuzagurika. Ni byiza ko twakwigisha mu rurimi rw’Icyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (P1) kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza(P6).”

Yongeyeho ati “Icya kabiri, ni byiza ko twakora uko dushoboye kose kubera icyuho dufite tuzi mu ndimi zose muri rusange ari zo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, ariko Icyongereza gifite akarusho kuko ari rwo rurimi amasomo agomba gutangwamo (medium of instruction) kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza. Ariko Ikinyarwanda na cyo kigomba kwigishwa cyane kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza nk’uko bisabwa, ndetse ngira ngo biranakomeza mu mashuri yisumbuye.”.

Exit mobile version