Nimuhorane Imana !
Inkotanyi zariye isoni, umuco wo guhenebereza umaze kwokama abanyarwanda, cyane cyane abakekwaho kutavuga rumwe na Leta. Mu minsi itatu ishize haravugwa ihohoterwa ry’umuryango wa Bonifasi Twagirimana aho abayobozi bitwikiriye ijoro batera umubyeyi we ukibereye mu gahinda k’izimizwa ry’umwana we, bamuciraho inzugi badurumbanya n’abaturanyi.
Ngo si ubwa mbere kandi, abaturanyi barahamya ko uyu muryango uri mu nzira y’umusaraba kuva cyera, uzizwa gukekwaho kutavuga rumwe na Leta.
Bagejeje n’aho bashishikariza abaturanyi kwanga uyu muryango bakawuha akato burundu kandi kugeza aburirwa irengero yari muli gereza ya Mpanga nta cyaha cyigeze gihama Bonifasi Twagirimana wari Visi-Perezida wa FDU-Inkingi. Bavandimwe, izimizwa ry’iyi mpirimbanyi Bonifasi Twagirimana, iyicwa rya bagenzi be n’akarengane gakomeje kugirirwa umuryango we bikwiye kuduha irindi somo.
Buri wese niyiyumvishe ko ibikorewe abandi nawe ejo bizamugirirwa. Kwihanganira akarengane k’undi nacyo ari icyaha.
Dr Biruka, 12/10/2019