Site icon Rugali – Amakuru

Ihere Ijisho: Muri David Sheldrick i Nairobi Kenya biyemeje gufata ibyana by’inzovu nkuko mu Rwanda bita kw’ingagi

Muri David Sheldrick i Nairobi Kenya

Nairobi izwi nk’umujyi urimo imishinga myinshi yerekeranye n’ibidukikije n’ibisimba biba mu mashyamba kandi abaturiye uyu mujyi baba bashobora gusura. Iyo ugeze mu mujyi wa Nairobi, usanganirwa n’amahitamo menshi yo kuba wasura aho wareba ibisimba bitandukanye harimo Giraffe, amasatura, intare, inzovu n’ibindi bisimba byinshi kandi uba ushobora kureba ubyegereye cyane.

Imwe muraya mahitamo kandi abantu benshi bitabira n’ikigo kita ku mpfubyi z’inzovu cyashinzwe kandi kiyoborwa n’ikigo kitwa David Sheldrick Wildlife Trust. Kubera abagizi ba nabi bibasira inzovu n’amasatura baba bashaka amahembe yazo, iki kigo kigerageza gushaka abana b’inzovu baba bagizwe impfubyi n’aba bagizi ba nabi noneho kuburyo bazizana muri iki kigo bakazirera baziha ibyo kurya kandi bagakora ibishoboka byose ntizicwe n’imbeho cyangwa n’ubushyuhe bwinshi.

iki kigo kirera impfubyi z’inzovu gisurwa n’abantu benshi harimo abakerarugendo kuburyo kiri mu hantu hasurwa cyane muri Nairobi. Gusura aba bana b’inzovu uriha amadorari 5 yo kwinjira. Ukurukije uburyo bihenze kurera aba bana b’inzovu aya madorari 5 baka ntabwo ari menshi.

Igihe cyonyine gishoboka cyo kubona izi nzovu nukuva saa tanu za mugitondo kugeza saa sita. Aya masaha nibwo abazirera bazizana hanze ahantu hazitiye kugirango zikine, bazigaburire no kwereka abazisuye uburyo zimerewe. Nawe nimwirebere uko biba bimeze.

Exit mobile version