Site icon Rugali – Amakuru

Ihere amaso Kizito warangije gutura mu mitima yacu ndetse no kuba afite umwanya ukomeye mu mateka kurusha abamufunze

Kizito Mihigo – Iteme (Le pont – The bridge). Mana yaduhanze ikadupfira, reka tukwibuke twibuka abacu. Reka tuvuge icyiza wavanye mu rupfu, kidutere ukwizera, kitwongerere ukwemera.

N’ubwo twashegeshwe n’ibyago by’agahomamunwa, n’ubwo rubanda badukwennye, tuzayatungura. N’ubwo amahanga yavuze ngo tuzi kwicana gusa, twe tuzayereka ko turi n’abanyambabazi.
Ngwino rero Yezu uduherekeze muri uwo mushinga utanga amahoro. Wowe uzatubera urumuri, uzatubera umuhoza, uzatubera inema ntagatifu ibyare ubwiyunge, ituze n’ubumwe.

Dore intego yanjye ya mbere, ni ukubera isi yose umunyu utubutse. Agahinda n’akababaro nagize, nzabyifashisha mpa abandi ibyishimo. Ariko sinzigera nkoresha ibyishimo nahawe ngo mbababaze, Nyagasani azabiduhamo ubuzima budashira.

Nzaba igikoresho cy’amahoro y’Imana, aho urwango rwashinze ibirindiro, nshyireyo Urukundo. Ahari ubugome n’akababaro, nshyireyo imbabazi zawe. Aho amakosa n’ibinyoma byateye amatako nzajyanayo ukuri, ahatuye abantu bashidikanya nzahamya ukwemera. Ahaganje abantu bihebye nzaba umuhamya w’ukwizera, aho umwijima n’ibibi byawo byateye intebe nzahatunga urumuri, akababaro kanjye, kazababyarira inseko itera urumeza.
Mana, singashake guhozwa mbere yo guhoza.

Mana, singashake kumvwa mbere yo kumva abandi,
Singashake gukundwa, aho gukunda.
Iyo ntanze niho numva ndonse, nkagira amahoro.

Iyo niyibagiwe gatoya, nibuka byinshi byawe bikampa kubaho.

Iyo mbabariye uwampemukiye, nawe urambabarira, Nyagasani.

Mbese muntu aramutse adapfa yakugeraho ate Mana ko umutegereje?
Gupfa nta muntu byica, bitubera nk’irembo rigana mu ijuru, nuko tukazuka.
Iyi si dutuyemo irimo amakuba, irimo ingorane, irimo inzitane. Nta muntu n’umwe wabaye hano ku isi, wahavuye atarababara na rimwe.

Agahinda kanjye, ni ukubona abantu bitwaza ako kababaro, kugira ngo babwire abandi ko urukundo ruzima ngo rwo rutagishobotse.
N’ubwo nzi ko Yezu yapfuye, jyewe nziko yanazutse, kugira ngo twizere ko urupfu n’ibyago, bitazigera bigira ijambo rya nyuma, twizere ko Urukundo rurusha byose imbaraga, kandi ko Imbabazi arizo teme ry’abantu bagana ubuzima buhoraho, nuko tukazuka.

Rwanda rugari rwa gasabo bera isi yose ukwizera. Kuko wowe wamenye urupfu, ereka abandi ko atari iherezo. Bereke ko ubuzima butivuganwa n’urupfu, bereke ko urwango rutakibasha imitima y’abanyarwanda.

Mbese muntu utinyuka ugafata umupanga ugatema mugenzi wawe, mbese muntu utinyuka ugafata gerenade ugatera mu bantu, mbese ubwo uyobewe ko itegeko ry’Imana ari iryo gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda?

Nako ubwo ndabizi uzi ko ari inzozi zitajya mu ngiro. Nako ubwo ndabizi uraharanira ishema n’amafaranga.

Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana ari ubuvandimwe?

Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana rigomba kuba ingiro?

Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana riruta ibintu n’amafaranga?

Jye nzaririmbira uwo mwami wavuze ko Urukundo ruruta byose.

Nzamurata mu mahanga, kuko ubuzima bwanjye yabugize ubukombe.

Nzamubera intumwa, nzamubera umuhamya mwiza ku isi yose.

Igihe kirageze ngo twerekane ko abanyarwanda twamenye Imana.

Ntibikabe mu marangamutima ngo bihere aha mu mvugo no mu gutwarwa.

Nitumara kumva iyi ndirimbo, tumenye ko icy’ingenzi ari ugukunda.

Yezu ni We Kuri, Yezu ni We nzira, Yezu ni We Bugingo.

Site officiel de Kizito Mihigo:
http://www.kizitomihigo.com

Exit mobile version