Site icon Rugali – Amakuru

Ihagarikwa ry’urubanza ku ihanurwa ry’indenge ya Perezida Habyarimana impano ya Noheli perezida Macron yahaye Paul kagame!!!

Perezida Emmanuel MACRON yahaye Paul Kagame impano ya Noheli ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal!

Kugirango habeho umubano mwiza hagati ya leta ya Paul Kagame wabohoje u Rwanda kuva mu mwaka w’1994 na leta y’Ubufaransa iyobowe na Emmanuel Macron; byabaye ngombwa ko abacamanza b’abafaransa bahagarika burundu iperereza ryo kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare mu guhanura indege yaguyemo perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Ntaryamira Cyprien w’Uburundi n’abo bari kumwe bose muri iyo ndege.

Iyo ndege yahanuwe ku mugoroba wo ku italiki ya 6 Mata 1994 i Kigali; icyo gikorwa cy’iterabwoba akaba aricyo cyabaye imbarutso y’uruhererekane rwa jenoside mu Rwanda!

Bwana Innocent Biruka, ku rukuta rwe rwa facebook yavuze ko urubanza rw’iyicwa rya perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira ruzaburanishwa n’inkoko z’u Rwanda ubutegetsi bwa Paul Kagame bumaze kuvaho igihe cyose bizafata! Biruka avuga ko iyo politiki yinjiriye mu muryango, ubutabera bunyura mu idirishya ry’inzu bugahunga, akaba aricyo gisubizo atanga kuri iki cyemezo cy’abacamanza b’abafaransa mu guhagarika iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege.  Itangazamakuru mpuzamahanga ryo risanga kiriya cyemezo gihwanye n’impano ya Noheli ubutegetsi bwa Macron bwahaye leta ya Paul Kagame!

Umwe mu banyarwanda bakurikiranira hafi politiki y’Ubufaransa yabwiye “veritasinfo” ko ntacyo abanyarwanda bagomba kwizera ku butabera bw’Ubufaransa, urugero yatanze ni uko abafaransa bazi neza iyicwa rya perezida Habyarimana Juvénal na Cyprien Ntaryamira kuko abo ba perezida bombi barashwe bari mu ndege yakozwe n’igihugu cy’Ubufaransa ndetse n’abaderevu b’indege bakaba bari abafaransa; igihugu cy’Ubufaransa akaba aricyo cyafashe bwa mbere agasanduku k’umukara kari muri iyo ndege kandi ako gasanduku niko karimo amakuru yose yerekana uko indege yarashwe! Iyo abafaransa baza kuba bashishikajwe no kumenya abantu barashe iyo ndege ntabwo ako gasanduku k’umukara bari kukanyereza!

Veritasinfo

Exit mobile version