Abacamanza b’u Bufaransa bahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana
Abacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, bahagaritse iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda ryari rimaze imyaka igera kuri 20.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko yamenye ko abacamanza Judges Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu iperereza bakoraga ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nyuma yo kubura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.
Rikomeza rivuga ko abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006 bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera bashinjwa uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yavuze ko iki cyemezo cyo guhagarika iri perereza cyakiriwe neza.
Ati “Twakiriye neza iki cyemezo gishyize ku iherezo kubangamira itangwa ry’ubutabera buboneye ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutuma abayigizemo uruhare n’abo bafatanyije bataryozwa ibyo bakoze.”
Jeune Afrique yatangaje ko iri perereza ryahagaritswe ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018.
Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.
Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.
Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.
Nyuma muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.
Mu 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.
Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.
Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira.
Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017, wabaye tariki 10 Ukwakira 2016, yavuze ko u Rwanda ntacyo rutakoze kugira ngo rworohereze abashaka gukora iperereza kuri iyi ndege by’umwihariko Abafaransa.
Icyo gihe yagize ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza. Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru ku byo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”