Site icon Rugali – Amakuru

IGP Munyuza yagaragaje impamvu hari abapolisi bata akazi buri mwaka

IGP Munyuza yagaragaje impamvu hari abapolisi bata akazi buri mwaka

Mu biganiro Minisiteri y’Umutekano yagiranye na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’Umutekeno mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Polisi y’Igihugu yagaragaje ko hari abapolisi bata akazi bakajya mu bindi, aho Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Dan Munyuza asanga biterwa n’imyumvire ya bamwe.

Yabitangaje ubwo yabazwaga n’Abadepite bagize iyi Komisiyo impamvu hari Abapolisi bata akazi mu gihe bahawe amahugurwa na Leta ndetse bagahabwa n’ubundi bushobozi bwo gukora, nyuma y’igihe gito bagata akazi, icyo Abadepite bafata nk’igihombo kuri Leta kuko iba yarabatanzeho byinshi kandi n’Igihugu kibakeneye.

IGP Munyuza yasobanuye ko biterwa n’imyumvire ya bamwe kuko ngo hari ubwo bibwira ko bagiye kubona ubuzima bwiza hanze ya Polisi, bagerayo bikabananira bakifuza kugaruka muri Polisi bitagishobotse.

Ati: “Gutoroka akazi kuri bamwe mu bapolisi biterwa n’imyumvire itari myiza yabo, hari ubwo bagenda bazi ko bagiye kubaho neza, bagerayo bikabananira bakifuza kugaruka bitagishobotse”.

Avuga ko hari abibwira ko umushahara muto bafite ari wo utuma batabaho neza uko babyifuza, ariko n’ubwo ngo bahembwa amafaranga atari menshi, hari ibindi bagenerwa na Leta bituma babaho neza, nk’ubwishingizi bw’indwara, amafaranga abatunga mu kazi, uburyo bwo kubona inguzanyo mu buryo butavunanye nk’andi mabanki, bahawe uburyo bwo guhaha badahenzwe n’ibindi bagombye kubona ko ari inyungu bafite ku bw’akazi barimo.

IGP Munyuza avuga ko bagira ibiganiro mu rwego rwo kwereka Abapolisi amahirwe bafite yo kuba bakorera Leta n’inshingano bafite nk’abashinzwe umutekano w’Igihugu, ibyo ngo bikazatuma iyo myumvire iciriritse ya bamwe izamuka, bityo umubare w’abatoroka akizera ko uzagenda ugabanyuka ndetse bigakemuka burundu.

Abadepite basobanuje imikoranire ya Polisi n’Urwego rwa Dasso kuko ngo iyo bari mu turere no mu nzego z’ibanze bakora nk’abasiviri, baba bari mu mirimo na Polisi bakagaragara nk’abashinzwe umutekano.

IGP Munyuza yasobanuye ko ubusanzwe abagize uru rwego bahugurwa na Polisi y’Igihugu ndetse ngo n’Umuyobozi wabo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na we ari umupolisi, ariko ngo iyo barimo gukorana n’abaturage mu nzego z’ibanze uturere ni two tuba tubashinzwe ariko ngo hari n’ubwo bakorana na Polisi mu by’umutekano.

Imvahonshya

Exit mobile version