APR bayibogamiraho ariko mu mikino ya CAF ntaho byayigeza”- Minnaert wavuze ko APR ikoresha iterabwoba ndetse yasagariye Mukura iyivana mu kibuga. Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yatangaje ko abasufizi batinya APR FC, bakayibogamiraho, ariko ntaho bizajya biyigeza mu mikino ya CAF nk’uko byagenze kuri Zanaco ndetse ngo iyi yashatse gukoresha imbaraga kuwa Gatanu ubwo bahurira ku kibuga cy’imyitozo. Iyumvire nawe indirimbo abafana ba Gikundiro baririmbiye APR FC banga urunuka kubera igitugu imaze gushimangira no muri Ruhago:
Umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Ivan Minnaert yatangaje ko abasufizi batinya APR FC, bakayibogamiraho, ariko ntaho bizajya biyigeza mu mikino ya CAF nk’uko byagenze kuri Zanaco ndetse ngo iyi yashatse gukoresha imbaraga kuwa Gatanu ubwo bahurira ku kibuga cy’imyitozo.
Ibi, Minnaert yabitangaje nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona waraye ubereye kuri Stade Huye.
Mu mafoto 50: APR FC yatsinze Mukura Victory Sports iyobora shampiyona.
“Ikibazo nyamukuru, APR bumva bakora ibyo bashaka byose, kimwe n’ejo bashatse kudukura mu kibuga nta mpamvu kandi twebwe twakoraga igihe cyumvikanweho, bashakaga nako binjiye mu kibuga ku ngufu, bashakaga gutera iguhunga abakinnyi banjye. Iyo si ruhago, bahageze batinze, tugira ibyo twumvikanaho, ariko badakoresheje imbaraga, nk’uko bashaka kubikora, hamwe na colonel utekereza ko yakoresha ibyo ashaka, jyewe ku kibuga cyanjye ni jye utegeka. Tuvuganye, tugatekereza twagera ku gisubizo.”- Minnaert utoza Mukura avuga ko APR FC yashatse kubakura mu kibuga ku ngufu.
Ivan Minnaert nubwo imvura yagwaga ntibyamubujije gukoramo ikote/Foto: Horaho Axel
Uyu mugabo w’umubiligi yakomeje avuga ko uretse mu mitegurire y’uyu mukino, no mu mukino nyir’izina abasufizi babogamiye kuri APR FC.
“Kimwe na hano, ntekereza ko abasifuzi wagira ngo barabatinya, hari penaliti badasifuye, kimwe no kuwa kabiri, i Nyamagabe Amagaju hari penaliti babimye igaragara. Izo ni penaliti ebyiri zigaragara, APR ibyo ntekereza ko itakiri ruhago, ahubwo ni iterabwoba. Penaltie irabonetse ku munota wa 91, hongeweho iminota ine, nyuma bahagaze ibiri, ntayongeyeho. Ndatekereza afite ubwoba cg?”
“Ubundi iyo myugariro wa nyuma agusunitse, mu mategeko ni iki? Ni ikarita itukura, afite ubwoba bwo gutanga ikarita itukura.”
“Yego, yego APR barayibogamira, navuga ko natwe tutari tumeze neza mu minota 60 ya mbere, mu minota ya 60 na 65, nibwo twatangie gukina umupira, tubona amahirwe ducisha imipira ku mpande niwo mupira nshaka, ariko mu minota ya mbere siko byagenze, ntekereza ko abakinnyi banjye bari bafite ubwoba mu maguru, nyuma baje gukina neza, icyo nababwira ni uko bakomeza gukina nk’uko bakinnye mu minota 25 ya nyuma.”
“Igihari ni uko barashaka gutera ubwoba, batekereza ko byose byakorwa ku mbaraga, kandi jye sinterwa ubwoba, sinterwa ubwoba kuko nabaye aho birenze ibi, muri Libya i Tripoli, abateye inteko ishinga amategeko n’ibisasu bya kirimbuzi, narintuye muri metero nka metero 200.”
“Ikipe, biragoye ko yagira icyo ibikoraho, urabizi mu mupira si iyo mitekerereze ibamo, twarahabonye aho bageze kubera iyo mitekerereze, hano mu Rwanda birakora ark iyo ugeze muri CAF champions league, cg confederations cup, aho ntaho byabageza, byaba byiza kugerageza guca bugufi, tukagira icyo twemeranyaho, kandi ntekerezako mu mupira ni ukumvikana, njyewe nta kibazo narababwiye nti ubusanzwe nsigaranye iminota 30 ndakuraho, 15 baranga, ariko ku bw’amahirwe Imana yari kumwe nanjye, binjiye mu kibuga, imvura ihita igwa barataha.”– Minnaert aganira n’itangazamakuru.
Minnaert yashinje abasufizi kubogamira kuri APR FC /Foto: Horaho Axel
N’ubwo atishimiye iyi misifurire ndetse n’ibyabaye mbere y’uko umukino uba, Minnaert yavuze ko ibitego byose batsinzwe ari amakosa ya cyana yaranze abakinnyi be kuva ku gitego cya mbere kugeza ku cya gatatu.
“Navuga ko tutishimye, kubera iki? Kuko eeeeh ibintu by’ibanze, dukora amakosa, igitego cya mbere, guhagarara nabi, icya kabiri guhagarara nabi, icya gatatu Andre aho gushyira umupira ku ruhande, akawushyira hagati, ni amakosa y’abana, iyo tumaze icyumweru cyose tubikoraho, tugatsundwa ibitego bitatu nk’ibi, mu by’ukuri birababaje.”
“Nibyo twabikozeho cyane, tuzi ko APR ari bakuru, bafite imbaraga kandi ni byo bakina twagerageje kugira icyo tubikoraho ark navuga ko bitaduhiriye ijana ku ijana.”
Abakinnyi ba Mukura VS bishimira igitego cya Kevin ’Pastore’ /Foto: H. Axel
Uyu akaba wari umukino wa mbere Minnaert yatakazaga mu Rwanda, mu mikino itanu amaze gutozamo mu makipe abiri atandukanye, aho muri Rayon Sports yatsinze Gicumbi na Kiyovu Sports ku biteo 2-0 mu mikino yombi, mu gihe mu mikino iheruka ari kumwe na Mukura Victory Sports, batsinze Pepiniere FC 1-0 mbere yo kunganya na Etincelles 0-0.