Rwanda: Ese hari ibimenyetso byerekana irangira ry’ubutegetsi bw’igitugu?
Uko u Rwanda ruyobowe muri iki gihe biteye impungenge: abari ku butegetsi barivuga ibigwi ko bateje imbere igihugu, abari hanze bagaya imiyoborere y’ubwo butegetsi barasanga bitinze ngo buveho, abaturage bo bahebeye urwaje baricwa n’inzara, barafungwa cyangwa se bakicwa barashwe, bakubiswe cyangwa bishwe n’imibereho mibi, irimo n’uburoko. Amaherezo azaba ayahe? Uru ruvange rw’ibibazo ruzabonerwa umuti ryari?
Igitugu cyubakwa ku nkingi y’iterabwoba.
Hose ku isi imikorere ni imwe, igitugu cyubakirwa ku musingi w’iterabwoba, maze uko rigenda rikazwa, abaturage bakarushaho kugira ubwoba, ariko ari na ko igitugu kigenda cyegera gushiramo imbaraga. Aha rero ni ho abagiteye imboni bakakigizayo ku buryo butangaza nyiri igitugu cyangwa abamuriraho. Tuzagira igihe cyo gutanga ingero zishimangira ibyo tuvuga
Mu Rwanda ndibanda ku gitugu cya FPR na Perezida wayo, igitugu cya FPR cyatangiranye n’uburyo yafashe ubutegetsi, ni ukuvuga mu maraso no mu miborogo. Intambara yatangiye mu Ukwakira 1990, ishojwe n’Inkotanyi yateye urujijo rwinshi mu banyarwanda, isobanurwa ku buryo bujijisha cyane bayita intambara yo kubohoza igihugu n’abanyarwanda. Ndetse ndemeza ko n’abayirwanaga bo ku ruhande rwa FPR ni ko babyumvaga, ariko abenshi bamaze kubona ko bibeshye. Abasirikari bayirwanye , cyane abo hasi wongeye ukayibasubizamo ntibakwitanga uko babikoze, kubera ko ibyo bari biteze si byo babonye.
Abenshi bari bazi ko bagiye kugira uburenganzira, bakamererwa neza, bakabona igihugu cyabo, bakishyira bakizana, ariko abatarayiguyemo bishwe n’abari babashinzwe ubu bumanye n’imbunda, bameze nk’abarazwe intambara. Bungutse iki? Sinkizi. Ku rundi ruhande ariko, abayobozi babo, na bo batapfuye kubera amatiku ashyira indonke, ubu ni bo bitwa ko bungutse, kuko babona bafite ibintu batigeze batunga mu buzima bwabo. Ariko ikibazo kibari ku mutwe ni kugeza ryari?
Umunyamakuru