Site icon Rugali – Amakuru

Igitabo cya Michela Wrong: FPR-Kagame mu isura y’ikinyoma

Umenya Kagame ibyo yakoze kuva FPR iteye u Rwanda n’ibyo akora ubu abikura ku byo Hitler yakoreye Kagame is inspired by Hitler! Dore ko n’abantu benshi bavuga ko abo bagabo bombi basa haba ku shusho no mumitekerereze! Ubugome barabunganya bwo kwica abantu kugera aho gufata uruvunge rw’abantu ukabica mu buryo buteguye neza. Abanyarwanda twaravuze imyaka ishize ari 30 none igihe kirageze nibwo amahanga nayo atangiye kubona ukuri no kugutangaza.

https://www.youtube.com/watch?v=2lhLv39nskk&feature=youtu.be

 

Michela Wrong umunyamakuru w’umwongereza uvanzemo umutaliyani, akaba aje mu banyamahanga banditse ku bwicanyi FPR-Kagame yakoreye abanyarwanda kuva mu mwaka w’1990 kugeza magingo aya. Igitabo cye kitwa “Do not distrurb” mu kinyarwanda bikaba bivuga ugenekereje “Ntugahungabanye”, akaba yanditse iki gitabo nyuma ya Judie River umunyacananda nawe wanditse ku bwicanyi bwakorewe abatutsi n’abahutu mu Rwanda. Iki gitabo kiravuga ku butegetsi bwa Paul Kagame benshi batavugaho rumwe nawe n’umurage wa Jenoside yakorewe abanyarwanda

Iperereza rikomeye ku bwicanyi bukabije bwa politiki n’ubutegetsi bw’igitugu bubyihishe inyuma: “Ntuhungabanye” inkuru ivuga uburyo u Rwanda rwemeje isi yose ibyerekerenye n’ubwicanyi nyuma ya jenoside yahitanye abantu benshi bo mu kinyejana cya makumyabiri.

 

Ntugahungabanye n’igitabo kivuga ku mateka akomeye muri iki gihe yo mu karere k’Afrika k’ibiyaga bigari, igihe cyaranzwemo Jenoside ikomeye yo mu kinyejana cya makumyabiri. Uku gutinyuka gusubiramo cyangwa gukomoza cyane k’ubuhamya butaziguye bugenda butangwa n’abatanga buhamya bari bahibereye, ibi bikaba birimo birandura ishusho itariyo yeretswe amahanga.  

 

Nk’uko ubwo butegetsi bwakomeje kubivuga, inyeshyamba z’abakiri bato bakuyeho ubutegetsi bwakoze Jenoside babohora u Rwanda biba igihe cy’ amahoro yasakaye mu Rwanda hose bituma muri kariya gace kose babafata nk’abacunguzi muri kariya karere k’uburengerazuba, bageraho u Rwanda barugereranya n’igihugu cy’Ubusuwisi na Singapore. Ariko imvugo nshya iriho ubu abantu baribaza Kuki abahoze ari inyeshyamba benshi bagahunga basebya gisobanuro batanze ku warashe misile ku ndege y’uwari Perezida w’u Rwanda n’u Burundi barimo ikabahitana? Kubera iki ubwicanyi bw’imbaga z’abantu butahise buhagarara igihe inyeshyamba zafataga ubutegetsi? Kubera iki izo nyeshyamba zashyize hamwe zifata ubutegetsi zigera ku ntsinzi zasubiranyemo nabi bene kariya kageni?

 

 

  

Michela Wrong akoresha inkuru ya Patrick Karegeya, wahoze ari umuyobozi w’ubutasi bw’u Rwanda akaba yari n’umusirikare warukunzwe kubera gukora neza, kugira ngo yerekane neza ishusho y’umunyagitugu Paul Kagame, perezida wategetse ko inshuti ye yicwa.

Exit mobile version