Site icon Rugali – Amakuru

Igitabo cya Judi Rever: Rudasingwa Theogene, umwe mubayobozi bakuru ba FPR/DMI, yisamye yarasandayeee, kera!

Umugambi wo gukorera Jenoside Abahutu wemejwe mbere ya 01/10/1990. Kuki Theogene Rudasingwa yivuguruza bikomeye mu nyandiko no mugambo nyuma yo kuregwa na Judi Rever ko ari mubateguye Jenoside yakorewe Abahutu?

Mbere ya byose mubanze mumbarize Theogene Rudasingwa ibi bibazo bitatu:

– Rudasingwa ko ahakana yivuye inyuma, akarahira agasizora ko atari muri DMI hanyuma  kandi akivuguruza yemeza ko iyo DMI itatanzeho abatutsi bari mu Rwanda ibitambo cyane cyane yohereza abatekinisiye mu nterehamwe… amabanga akomeye cyane nk’ayo  ya DMI yarikuyabwirwa n’iki, yarikuyamenya gute atayirimo?

– Ni ikihe gihamya Rugasingwa afite kigaragaza ko iyo DMI (atarimo) ya 4*K: Kagame-Kabarebe-Kayumba- Kayonga itohereje abatekinisiye bo kwigisha no kwerekera ibirara by’abahutu uko batemagura abo abatutsi? Ko avuga ko ubwo bugome ndengakamere abagize DMI, ba quatre fois K, babwigiye i Luwero, ashobora kutubwira aho Interahamwe zabwigiye zitabutojwe n’abo batekinisiye ba DMI/FPR?

–  Ko avuga ko atari muri DMI, avuguruza gute ibyemejwe na mjr JMV Micombero wayibayomo kandi akaba yari no muri CND aho ibikorwa hafi ya byose byo gutemagura abatutsi byapangirwaga? Afite ubuhe bushobozi bwo kuvuguruza abasirikari babanaga, umunota ku munota, n’umukuru wa DMI Paul Kagame bamurindira umutekano nka Munyandinda na Noble Marara?

“Amaraso arasama” kandi ngo “ukuri gucya mu ziko ntigushye”. Nkuko Judi Rever abyemeza rero, ni ukuri ko Theogene Rudasingwa ari mu batanzeho ibitambo abatutsi bari imbere mu gihugu. Ni byo mwenenyina Gahima Gerald yagaragaje:

Ndetse na we (= Rudasingwa) yagiye i Paris mu Bufaransa kubuza Abafaransa gutabara abatutsi bicwaga. Na cyo aragihakana? Mbese kubaha Kagame gusa ni byo byamuteye kwanga kw’abatutsi batabarwa. Oya! Hari impamvu zikomeye zabimuteye, we na mwenenyina Gahima Gerald.

Impamvu zo gutangaho ibitambo  abatutsi bari mu Rwanda zatanzwe n’umututsi w’intwari Deo Mushayidi: https://www.mondialisation.ca/g-nocide-rwandais-le-peuple-crie-justice/8283

Agatsiko k’abatutsi bakuriye i Buganda Rudasingwa abarizwamo karikarangajwe imbere na Fred Rwigyema, waje gusimburwa na Kagame, katanzeho abatutsi ibitambo kugira ngo:

1.     Ingabo za Habyarimana zizafatirwe ambarigo y’imbunda n’amasasu bityo kazashobore gutsinda intambara bitakagoye. Palitiki yose ya FPR n’irondakoko riteye ishonzi, Rudasingwa yarayoboye, byaribishingiye ku cyo Habyarimana yise ”umutego w’umwanzi”. Umva neza uko Rudasingwa asobanura iyo politiki n’uko yabaye  umwe mu bayobozi ba DMI/FPR ubu yemeza ko yateguye Jenoside yakorewe Abahutu kuri ”Linki” ikurikira, maze wumirwe:

2..     Kazabone impamvu yemewe yo gutsembatsemba ubwoko bw’Abahutu bose cyangwa igice cyabo nkuko byemejwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abacamanza b’ibyamarere Jean-Louis Bruguière w’u Bufaransa na Mereles wa Espanye ndetse na Loni muri “mapping report”. Ibyo abo bacamanza bagezeho… ni na byo Judi Rever yemeza nyuma y’ubushakashatsi yakoze mu myaka irenga makumyabiri yose. Rudasingwa ntashobora na gato kuvuga no kugaragaza impamvu bariya banyamahanga bose babeshya.

3..     Kaziharire ubutegetsi bwose n’ibindi byiza by’igihugu konyine nibura indi myaka 400, abahutu barokotse agafuni… ari abagaragu nkuko ubu mu Rwanda rwa Kagame bimeze; aho abahutu bose n’abazavuka mu myaka iri imbere bitwa “abajenosideri”.

Icyateye Rudasingwa guhunga rero, yabyemera cyangwa yabihakana, ni uko Paul Kagame yihariye umureti wenyine kandi atari we wenyine wamennye amagi (= abtutsi bari mu Rwanda mu 1994). Ntiyahunze, we na bagenzi be b’abaganda, kubera akarengane kakorerwaga na n’ubu kagikorerwe abacikacumu b’Abahutu.

4.     Gakemure ikibazo cy’ingorabahizi cy’ubuto bw’u Rwanda, mbese kugira ngo abatutsi bavuye hanze bigarurire imitungo n’amasambu y’abahutu bamaze kwicwa, ndetse n’iy’abatutsi baribaradamaraye mu Rwanda. Uku ni na ko byagenze, Rudasingwa ubwe arabyemeza. Gusa Paul Kagame yababajwe cyane ni uko atabonye umwanya wo kumaraho Abahutu bose, none akaba yaragize ikibazo cy’aho gutuza abatutsi b’abanyekongo. Ibi ntawe utabizi!

Ibikorerwa umuryango wa Rwigara Asinapolo ni ikimenyetso simusiga ko abatutsi bari mu Rwanda mbere ya 1994 bari ”abanzi” b’abahunze nkuko JMV Ndagijima yabyanditse nanjye nkabitsindagira.

http://www.therwandan.com/ki/wp-content/uploads/sites/3/2017/07/Igitabo-UKO-PAUL-KAGAME-YATANZEHO-ABATUTSI-IBITAMBO.pdf

http://hungryoftruth.blogspot.dk/2014/02/rwanda-aho-bigeze-aho-kuba-umututsi.html

Twanzure

Rudasingwa arivuguruza bikomeye. Mumumbarize: ko ahakana, gasizora ko atari muri DMI, atamenyaga n’amabanga yayo yo gutangaho abatutsi bari mu Rwanda ibitambo abwirwana n’iki ko iyo DMI ya Kagame-Kabarebe-Kayumba batohereje abatekinisiye bo kwigisha no kwerekera ibirara by’abahutu uko batemagura abo abatutsi? Ko avuga ko atari muri DMI avuguruza gute ibyemejwe na mjr JMV Micombero wayibayomo kandi akaba yari no muri CND aho ibikorwa hafi ya byose byapangirwaga?

Si rimwe, si kabiri … T. Rudasingwa yivugiye ko yari muri DMI/FPR kandi ko ibyemezo bikomeye by’uwo ”muryango” yayoboraga byafatirwaga mu i banga rikomeye. Birumvikana rero ko nta banga na rimwe atamenye. Kuva ku mugambi w’”umutego w’umwanzi” kugeza ku gutegura Jenoside yakorewe Abahutu. Turibuka igihe yemeje ko Fred Rwigyema yatoraguye Alexis Kanyarengwe na bagenzi be b’abahutu atagamije ubwiyunge. ”Haha a haha, byari amacenga”! Nkuko rero abyivugira mu kiganiro, ”AGATSIKO K’ABATUTSI BATEGEKA FPR/DMI KABONA GATE ABAHUTU?” umugambi wa Jenoside y’Abahutu watangiriye muri Luwero hagati ya Museveni, Rwigyema… Uwo mugambi rero Rudasingwa yawushyize mu bikorwa kugeza igihe yirukanwe. Uku ni ukuri kwambaye ubusa.

Gusa, Rudasingwa yavuze byinshi anasaba n’imbabazi agomba gushimirwa. Yagombye gukomereza aho…, aho gusibira inyuma kubera ubwoba n’urubwa aterwa no kuba mu bateguye Jenoside y’Abahutu. Si Kayumba Nyamwasa uhakana byose.

Dushimire Calixte Nsabimana alias Sankara:

http://jkanya.free.fr/sankara020808.html

NB. Ndasaba ufite umwanya gusesengura neza no gushyira iyi nyandiko mu gifaransa akayoherereza Judi Rever.

Mbaye mbashimiye

Samuel Lyarahoze, 30/04/2018.

Exit mobile version