Muri iyi weekend natembereje umukobwa wanjye n’abuzukuru, tureba ubwiza bw’u Rwanda. Tugeze ku karwa kari hagati mu kiyaga cya Kivu kitwa akarwa k’amahoro, natekereje k’ urubyiruko rungana na Raissa rwakuriye mu mahanga rwifuza kubona igihugu rwavukiyemo, cyangwa abavukiye hanze ariko bifuza kubona igihugu cy’amavukiro y’ababyeyi ariko bakaba bataratinyuka gutera intambwe yo kuza mu Rwanda, kubera impamvu zinyuranye, nibajije igikwiye gukorwa ngo Umunyarwanda aho ari hose yumve ko afite uburenganzira ku gihigu cye kandi ko yacyizamo nta mpungenge.