Site icon Rugali – Amakuru

Igisubizo cya Innocent Twagiramungu kubyo Padiri Nahimana yanditse kuri Kagame wabinira muri uyu mugani: “Akabaye icwende ntikoga,niyokoze ntigashira umunuko,niyogashize umunuko ntigacya!!”

Padiri Thomas Nahimana ngo Kagame si mubi ,ababi ni ibyegera bye…!!! Nibarize Padiri Thomas Nahimana: Watubwira niba @paulkagame atari we wishe impunzi zirenga ibihumbi 300 muri Congo, niba abaturage FPR yishe kuva 1990 kugeza ubu atari gahunda ye? Abanyapolitiki, intiti, abacuruzi bishwe n’abanyagwa ibyabo si #Kagame?Ngo ntabizi?

Programme Ndi Umunyarwanda yo kubiba urwangano n’ubucakara mu Rwanda ni iy’ibyegera by’umwami Kigeli VI Paul Kagame, Kagame ntayizi ? Kunyaga imitungo a y’abanyarwanda benshi hirya no hino, kwiba ibintu bya Rujugiro, ibya Rwigara n’abandi Kagame ntabizi ?

Gahunda zose zo gucuza abanyarwanada mu misoro idasobanutse n’a macash yo gusorera FPR ukenesha rubanda Kagame ntabizi ni ibyegera bye ? Muri iki gihe ubutunzi bwa FPR bishobora kuba bukubye ishuro 5 ubwa Leta y’u Rwanda isigaye ari igisenzegeri mu myenda izagorana kuyishyura, iyi politiki Kagame ntayizi ? Ni iy’ibyegera bye usabirwa kunyagwa ukabisimbura maze umukino wa Kagamé ngo ukikomereza yafunguye Kizito Mihigo, Mushayidi na Victoire INGABIRE ?

Uwo muvuno umuciriye cyangwa se niba ari ibanga yakubwiye ngo unyanyagize muri opposition yumve icyo bitekerezwaho umubwire ko ntacyo bifata : Paul Kagame na système ye ya FPR abanyarwanda tugomba guhaguruka tukabisezerera amanywa ava hakajyaho ubuyobozi buhumuriza abanyarwanda bose, bwiteguye guha abanyarwanda ubwisanzure bakavugisha Ukuri ku mateka yabo nta mususu, hakaba ubutabera burenganura benshi bababaye ari ukubera ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu gihugu ndetse n’ibindi bikorwa byinshi byatonetse imitima n’imitungo y’abaturage yanyazwe igasubizwa, hakajyaho Leta ishobora kubana neza n’ibihugu by’abaturanyi ndetse n’iriya capitalisme sauvage ikagabanyuka. Kagame yananiwe gushyiraho politiki y’ubumwe n’ubwiyuge ahubwo yirirwa abacamo ibice. Ibi si ibyegera bye ni we ubwe.

Ibi byose ni ukwibeshya ko byabazwa ibyegera bya Kagame gusa mu gihe bigaragara ahubwo ko abo abenshi ari Kagame ubabuza gukora akirirwa byose ashaka kubyinjiramo ngo abikore kandi atabishoboye nta n’umwanya yabibonera. Byatumye benshi mu byegera bye batemera iyo mikorere bahunga.

Harakabaho u Rwanda!

Urote Imana.

IT

Exit mobile version