Ubusanzwe ubufatanye bw’ibihugu buturuka ku nyungu buri gihugu kiba kibona mu kindi. Kubona rero muri iyi minsi hari ibiri gukorwa hagati y’U Rwanda n’Ubufaransa ni ukuvuga ko buri gihugu cyagombye kuba kibifitemo inyungu.
Iyo nyamara ndebye, njye nsanga Ubufaransa nk’igihugu aribwo bufitemo inyungu nyinshi.
1. Ubufaransa burajya bubona amabuye y’agaciro u Rwanda rwiba muri Congo Kinshasa ku buryo bworoshye.
2. Ubufaransa buzagira icyizere ko impombo (pipeline) zirajya ziva Uganda zitwaye peteroli zizajya zigera ku nyanja y’abahinde mu mutekano kuko Kagame atazazishwanyaguza akoresheje DMI ye mu gihe azaba akomeje kuvogera Uganda
3. Ubufaransa bubonye ubundi buryo bwo gusubira mu karere k’ibiyaga bigali byo muri Afurika yo hagati.
U Rwanda rwo nk’igihugu nta nyungu nyinshi njye mbona usibye ko abanyarwanda bize mu gifaransa bagashyirwa ku gatebe bashobora kongera kubona akazi. Uko kubona akazi byabahesha kubona agafaranga bagafatanya n’abandi guhangana n’ingoma y’igitugu, bagatemberana bakungurana ibitekerezo nkuko ba Kayibanda, Bicamumpaka, n’abandi babigenzaga kera. Utwo dufaranga bajya bahembwa twabibafashamo.
Bitewe n’inyungu nyinshi igihugu cy’Ubufaransa kibona mu kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ni muri urwo rwego Kagame yasabye Macron ibintu bikurikira aribyo:
a. Guhagarika ruriya rubanza Kagame aregwamo n’amashumi ye. Macron akaba yarabyemeye ubwo yabwiraga ubushinjacyaha kuvuga ko nta bimenyetso biriho byatuma urubanza rukomeza. Ntawe uyobewe ko za parquets zigengwa n’ubutegetsi nyubahirizategeko (pouvoir exécutif). N’uko byagenze rero ntimwibaze ibindi.
b. Kugira ngo Ubufaransa burusheho kugera ku intego yabwo bwanemereye Kagame ko yashaka umuntu wayobora OIF bukamushyigikira. Muzi ko ariko byagenze.
Icyakora kuri iki gikorwa cya kabiri, iyo ndebye nsanga kizanagira akamaro ku mpinduka y’ibintu kuko Mushikiwabo azagira icyicaro i Paris. Turajya tuhakorera imyigaragambyo igihe cyose u Rwanda ruzaba rukomeje guhonyanga amahame ya OIF harimo demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu. Azajya abisobanura kandi ni n’uburyo bwiza bwo kubibwira ibihugu byose bigize francophonie .
Kubirebana na ruriya rubanza rw’ihanurwa ry’indege, ntabwo twagombaga kwizera cyane abafaransa nk’igihugu . Ahubwo twe dukore uko dushoboye dukureho buriya butegetsi hanyumba ducire imanza bariya banyarwanda bene wacu baduhekuye kakahava.
Tumenye kandi ko amagambo ntaho azatugeza kuko Kagame we yamaze kubitubwira. Icyo tugomba gukora ni ugutera inkuga abiyemeje gufata intwaro aribo FDLR na MRCD ya ba Sankara . Ntitugire kandi ubwoba kuko byagaragajwe na Sankara igihe agaba ibitero muri Nyaruguru. Basanze igisilikari cya Kagame gikomeye hejuru nk’amase y’inka mugihe cy’izuba. Mu gihe cy’izuba ubona amase y’inka asa nkaho yumye, akomeye. Wakozaho ikirenge agashwanyuka. Nguko uko ingabo za Kagame zimeze.
Mugire amahoro y’Iyaturemye
Mulind