Site icon Rugali – Amakuru

Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda! Uburyo Paul Kagame akunda ifaranga reka bajye bamukatira byose niwe ubitera!!!

Rwanda: Ingaruka z’ibitutsi by’umwuzukuru wa Ngurube kuri Madame Michaëlle Jean uyobora OIF!

Kuwa gatatu taliki ya 7 Ugushyingo 2018, ubushinjacyaha bwa Kagame bwasabiye Diane Rwigara n’umubyeyi we Adeline Rwigara igifungo cy’imyaka 22, kubera ko Diane Rwigara yagaragaje imikono y’abantu bapfuye mu gihe yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu naho Adeline Rwigara akaba yaravugiye kuri telefone mu gihe yaganiraga n’umuvandimwe we uri hanze y’igihugu, akamubwira  agahinda afite atewe n’urupfu rw’umugabo we Assinapol Rwigara wishwe n’abagogwe b’inkotanyi; ibyo bikaba byariswe icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi bwa Kagame!

Adeline Rwigara yatsindagiye ko atagizwe umupfakazi n’ubutegetsi bwa Kayibanda cyangwa ubwa Habyarimana, ahubwo ko yagizwe umupfakazi n’ubutegetsi bwa FPR inkonyi bugizwe n’abatutsi bene wabo yafashishe kugirango babohoze igihugu cy’u Rwanda!

Diane Rwigara yavuze ko atigeze ajya mu irimbi rya Rusororo gusinyisha abazimu kuko ibyo bidashoboka kandi akaba yari afite umubare uhagije ndetse unarenga ku ugenwe w’abantu bamusinyiye. Diane Rwigara yavuze ko itungo ry’ihene mu Rwanda rirusha umunyarwanda agaciro kuko iyo ihene yabuze hakorwa ibishoboka byose igashakirwa kandi ikaboneka ariko mu Rwanda abantu bakaba bicwa abandi bakanyerezwa ku bwinshi ariko ubutegetsi ntibugire icyo bukora kugira ngo abo bantu baboneke. 

Kuba u Rwanda rurwanira kujya mu myanya ikomeye niko birushaho gukurura amatsiko y’abantu benshi yo kumenya uko ruyobowe!

Madame Michaëlle Jean uyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa OIF kugeza muri Mutarama 2019, yatanze ubutumwa kuri ruriya rubanza rw’umuryango wa Rwigara, akabayarakanguriye amahanga kurukurikiranira hafi. Mu kumusubiza, umwuzukuru wa Ngurube,Bwana Olivier Nduhungirehe yashize isoni maze asubiza mu mvugo nyandagazi imeze nk’iy’abashumba, abwira Madame Michaëlle Jean ko yishwe n’ipfunwe ry’uko yatsinzwe na Mushikiwabo mu matora yo kuyobora umuryango wa OIF.

Twakwibutsa Nduhungirehe ko ntamatora Mushikiwabo yagiyemo, ahubwo habaye ubwumvikane bw’abakuru b’ibihugu kugirango Mushikiwaboahabwe uwo mwanya w’ubunyamabanga bwa OIF.

Umwuzukuru wa Ngurube akimara kwandika ibyo bitutsi bye kuri twitter, ubuyobozi bw’umuryango w’abanyamakuru bo mu bihugu bivuga ururimi rw’igifaransa bwahise bufata icyemezo cyo gusubika inama y’abanyamakuru b’uwo muryango yari iteganyijwe kubera i Kigari kuva ku italiki ya 22 kugera kuya 24 Ugushyingo 2018.

Iyo nama yagombaga kwitabirwa n’abanyamakuru barenga ibihumbi 2 bakaba bari kungurana ibitekerezo ku mwuga w’itangazamakuru mu by’ubuzima. Igihombo cyo kwakira abanyamakuru ibihumbi 2 ni kinini cyane urebye amafaranga amahoteli yo mu Rwanda yagombaga kwinjiza muri iyo minsi!

Veritasinfo

 

Exit mobile version