Site icon Rugali – Amakuru

Igihugu si agatsiko,igihugu si ishyaka,igihugu si abategetsi!

FPR ni ishyaka riri ku butegetsi si igihugu!Uko byagenda kose rizashyira rive ku butegetsi kandi rinaseswe nyamara u Rwanda ruzahora ari u Rwanda!

Niba ntakunze FPR ibi ntaho bihuriye no kwanga u Rwanda cyane ko buri munyarwanda afite uburenganzira bwo gukunda cyangwa guhitamo ishyaka ashyatse!

Hari injiji nyinshi zibwira ko udakunda FPR aba yanga u Rwanda.

Ndamutse ngize nti u Rwanda rurakigarurirwa n’amahanga (ibi ntibikabe) aha naba nanga u Rwanda. Ndamutse kandi nifuje nti abanyarwanda barakicwa na mugiga (ibi ntibikabeho) aha naba ndi umwanzi w’igihugu nyamara mvuze nti kariya gatsiko ka FPR karagahirima abakagize bagezwe imbere y’ubutabera babazwe ibyaha bavugwaho aha simba nanga igihugu.

Igihugu si agatsiko,igihugu si ishyaka,igihugu si abategetsi!

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version