Site icon Rugali – Amakuru

Igihugu nku Rwanda kica kikarenganya abaturage bacyo nticyagobye kwakira CHOGM!

Inyungu ku Rwanda, aho imyiteguro yo kwakira CHOGM igeze…Ikiganiro na Minisitiri Dr Biruta.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yatangaje ko imyiteguro yo kwakira inama ya CHOGM izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza i Kigali, Commonwealth, iri kugenda neza ndetse asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo izagende neza irusheho kuzamura isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Ku itariki 22 kugeza kuri 27 Kamena 2020 u Rwanda rwiteguye kwakira inama ya CHOGM (The Commonwealth Heads of Government Meeting). Mu myiteguro bimwe byaratunganye ibindi bikomeje gutegurwa no gushyirwa mu buryo kugira ngo abazayitabira bazakirwe neza.

Ni inama u Rwanda ruzakira nyuma y’uko rugaragaje ko rubiftiye ubushake n’ubushobozi rumaze kubona ko umugabane wa Afurika ariwo utahiwe.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5 000 na 8 000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Minisitiri Biruta mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, yavuze ko nyuma yo kwemezwa kuzayakira, u Rwanda rwatangiye imyiteguro ndetse ngo irarimbanyije.

Ati “ Tumaze iminsi twitegura, hari n’ibihugu byohereje intumwa zabyo ziza kureba aho bigeze kureba aho inama izabera, aho bazacumbika, uburyo bazakirwa ku kibuga n’ibindi. Ibyo byose birakorwa mu gihe twitegura iriya nama.”

Inyungu z’u Rwanda muri Commonwealth

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu Ugushyingo 2009. Ni umuryango uhuza ibihugu 54 byiganjemo ibyakolonijwe n’u Bwongereza bikaba binakoresha Icyongereza ariko hakabamo n’ibindi birimo n’u Rwanda bitakolonijwe nabwo ariko bikoresha Icyongereza.

Mu myaka irenga 10 u Rwanda rwabonyemo inyungu nyinshi zirimo iza Politiki n’iz’ubukungu. Uretse ibyo, Minisitiri Biruta avuga ko ishoramari ryiyongera binyuze mu nama nk’iyo ya CHOGM rugiye kwakira.

Ati “Iyo habayeho inama nk’iriya ntabwo ari abakuru b’ibihugu gusa. Haba harimo n’igice gihuza urubyiruko, abikorera, imiryango itari iya leta, abagore n’ibindi. Iyo tugeze ku bikorera urumva ko haba harimo ibintu by’ishoramari, ibyo byose ni ibintu dufitemo inyungu usibye ko byose bizaganirwaho nk’ibidukikije, imiyoborere, ikoranabuhanga na inovasiyo.”

Dr Biruta kandi yagarutse ku nyungu abanyarwanda bazagira kubera kwakira CHOGM, nk’abazabona akazi mu rwego rw’amahoteli, ubukerarugendo n’ubucuruzi.

Ati “Amahoteli yose azaba yuzuye n’amahoteli mato cyangwa aho abantu bacumbika hose hatandukanye bazaba bafite abashyitsi, urumva rero harimo akazi ari abafite imodoka bakodesha harimo akazi ndetse bariya bantu baba bafite ibibatunga bitandukanye, ibyo bashaka kugura bazajyana iwabo mu buryo bwo kwiyibutsa ko baje mu Rwanda.”

Mu gihe habaye inama mpuzamahanga, hari ubwo biba ngombwa ko imihanda runaka ifungwa kugira ngo abashyitsi batambuke. Nubwo hari abo bibangamira, Dr Biruta yavuze ko byumvikana ko iyo umujyi wagize abashyitsi barimo n’abakuru b’ibihugu mu gihe runaka umuhanda ushobora kuba ufunze, ariko ko ugereranyije n’inyungu ziri mu kwakira iyo nama bitakagombye kuba ikibazo.

Ati “ Bishobora kugira icyo bibangamiraho abatuye uyu mujyi […] ariko n’abanyarwanda mu bihe nk’ibi byo kwakira abashyitsi turabateguza kugira ngo babe babizi banadufashe no kwakira abo bashyitsi kandi bumve neza inyungu ikomeye irimo iruta kure ibyo byashobora kubangamira umuntu ku isaha iyi n’iyi.”

Yongeyeho ati “Ni ibintu by’iminsi navuga nk’ibiri cyangwa nk’itatu igihe abakuru b’ibihugu bazaba baza cyangwa bataha ibyo ni ibintu tumenyereye ariko inyungu iva mu kwakira iriya nama zirenze kure ari ibyo dushoramo mu kuyitegura ndetse ari n’ibishobora kutubangamira ku isaha iyi n’iyi ku munsi uyu n’uyu muri iriya minsi.

Imyiteguro n’ingengo y’imari yo kuyikora

U Rwanda rusanzwe rwakira inama mpuzamahanga kandi abazitabiriye bagataha bishimye. Kuri iyi nshuro nabwo, ibikorwaremezo nk’imihanda, aho inama izabera n’ibindi bikenewe bikomeje gutunganywa.

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu mihanda mishya iri kubakwa harimo uva Rwandex ukanyura mu Myembe cyangwa se Rwandex- Kigali Convention Centre. Uyu muhanda wamaze kuzura.

Undi muhanda ni unyura ku Biro by’Akarere ka Gasabo – Airtel- Sport View Hotel – Control Technique wo wari ugeze ku kigero cya 35% wubakwa muri Mutarama.

Hari undi muhanda wa Nyabisindu – Nyarutarama – Green Hills – Kibagabaga wo wari ugeze kuri 30%. Uyu muhanda wagenewe miliyari 3.3 Frw hamwe n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace uzatangira kubakwa mu cyumweru gitaha. Mu mihanda iri gusanwa harimo uwa Murindi – Rusororo wo wari ugeze kuri 25 %.

Umwaka ushize Guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga.

Minisitiri Biruta yatangaje ko uretse ikurikiranabikorwa rikorwa n’ibihugu bizitabira CHOGM nta yindi nkunga rwahawe yo kwitegura CHOGM.

Kuri we ngo nta gihombo kirimo kuko ibikorwa byubakwa biba bizahoraho igihugu kigakomeza kubikoresha kandi bikaba byanagihesha no kwakira izindi nama kubera uko cyagaragaye.

Ati “Byinshi ni ibikorwa bizaguma aha kandi n’ubundi twari dukeneye. Iyo waguye umuhanda cyangwa ugakora undi ni bikorwa birambye, n’abashyitsi nibagenda ni ibikorwa tuzakomeza gukoresha […] kandi birumvikana nitumara kwakira iyi nama bizaba byumvikana ko dushobora kwakira izindi nama ziri muri ruriya rwego kandi imari yashowe izakomeza igire akamaro no mu bihe bizaza kuko ntibizarangirana n’iriya nama gusa.”

Ku kuba u Rwanda rwaba rwarasabye inkunga yo kurufasha kwitegura, yagize ati “U Rwanda nta bufasha bundi twabonye nta nubwo twanasabye tubikora twumva ko ari ibyacu.”

Minisitiri Biruta yasabye ko buri munyarwanda bireba yagira uruhara kugira ngo iyo nama izasige isura y’igihugu igaragaye neza mu ruhando mpuzamahanga.

Imyiteguro no kuyimenyekanisha ku buryo buruseho byatangiranye na tariki ya 9 Werurwe 2020 hizihizwa umunsi wahariwe kwizihiza umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza Commonwealth.

CHOGM izaba igizwe n’ibiganiro bitandukanye birimo ibireba urubyiruko, abikorera, abagore, imiryango itari iya leta n’iby’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Exit mobile version