Uburundi n’u Rwanda byinjiye mu ntambara iziguye ishobora gufata akarere kose!
Ingabo z’Uburundi ziri mu mirwano ku butaka bwa Congo!
Umukecuru yahuye n’urupfu baraganira maze arusaba ko mbere yo kumujyana ruzabanza kumuteguza kugirago azitegure asezere inshuti n’abavandimwe. Mu minsi micye umwana wawa mukecuru arapfa, nyuma y’igihe gito umwuzukuru we nawe yitaba Imana! Umukecuru yakomeje kumva ko igihe cye cyo gupfa kitaragera kuko urupfu rwamwijeje ko ruzamuteguza; mu gihe kitarambiranye urupfu rwaje nk’iya gatera rukomanga ku muryango w’inzu yawa mukecuru, rumubwira ko ruje kumutwara! Umukecuru yahise abwira urupfu ko rumutunguye kandi barumvikanye ko ruzamuteguza! Urupfu rwamubwiye ko rwamuhaye integuza kenshi, ko igihe rwatwaraga umuhungu we n’umwuzukuru we arizo nteguza rwamuhaga, bityo uwo mukecuru akaba yaragombaga kwitegura ko ariwe uzakurikiraho! Umukecuru niko kuvuga ati “Burya iby’ubu ntibigikinishwa koko”!
Iki gitekerezo cy’urupfu n’umukecuru kiradushushanyiriza imitekerereze ya Kagame n’intambara ahora ashoza ku bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari! Mu mwaka w’2015, ubwo mu gihugu cy’Uburundi havukaga imvururu zakurikiwe n’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, abanyamakuru babajije Paul Kagame ngo agire icyo avuga kuri izo mvururu cyane ko byavugwaga ko azifitemo uruhare. Abanyamakuru bavuze ko uko kwishishanya bishobora gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi! Kagame yasubije ko intambara ariyo yifuza, ku buryo yumva aribwaribwa ingingo zose, akaba yifuza kurwana kugirango uburibwe afite bushire! Kagame yategereje ko igihugu cy’Uburundi kimubwira umunsi kizamugabaho igitero araheba, ahubwo Kagame akaba yaratunguwe n’uko ubu yinjiye mu ntambara n’igihugu cy’Uburundi binyuze mu nzira atakekaga!
Nk’uko inkuru “veritasinfo” ikesha ikinyamakuru “La croix” ibitangaza, igihugu cy’Uburundi n’u Rwanda biri kurwana intambara iziguye (guerre par procuration) iri kubera ku butaka bwa Congo, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo, mu karere ka Uvira. Intambara iziguye nibwo buryo bugezweho muri iki gihe ibihugu birwanamo; iyo ntambara igaragazwa n’uko igihugu gishyigikira rwihishwa abarwanyi baba biyemeje gutera ikindi gihugu ariko icyo gihugu kibashyigikiye kigahisha ko kiri mu ntambara. Muri iki gihe intambara iziguye iri kubera mu gihugu cya Yemeni. Muri icyo gihugu umutwe w’abarwanyi bashyigikiwe na Irani (houthis) barimo barwanya ingabo za leta ya Yemeni nazo zishyigikiwe n’igihugu cy‘Arabia Sawudite, mu byukuri iyo ntambara iri hagati ya Irani na Arabia Sawudite ariko ibyo bihugu byombi bigakoresha imitwe y’abarwanyi ba Yemeni mukwigarurira icyo gihugu! Iyo ntambara iziguye niyo Paul Kagame yatangije mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane ku gihugu cya Congo, Uburundi na Uganda.
Mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2018, ikinyamakuru “La croix” dukesha amakuru y’imirwano iri muri Kivu y’amajyepfo cyemeza ko igihugu cy’Uburundi kiyemeje kurwana ku mugaragaro n’umutwe w’abarwanyi ba Red Tabara ushyikiwe na Paul Kagame. Icyo kinyamakuru cyemeza ko iyo ntambara yatangijwe na Paul kagame muri Congo ishobora gufata ibihugu by’akarere kose! Ku italiki ya 14/11/2018, ingabo za Congo FARDC zemeza ko abaturage 16 baguye mu mirwano ikomeye yahanganishije ingabo z’Uburundi zifatanyije n’iza Congo mukurwanya umutwe w’abarwanyi b’abarundi bafashwa na Leta ya Paul Kagame witwa Red-Tabara!
Nyuma y’aho leta y’Uburundi iboneye amakuru y’uko Paul Kagame yiyemeje kugaba igitero cya gisilikare ku gihugu cy’Uburundi mu buryo buziguye (par procuration) akoresheje abarwanyi ba Red Tabara; Uburundi bwohereje muri Congo imitwe (bataillons) ibiri ya gisilikare mu gukumira icyo gitero. Umutwe wa 212 uyobowe na Major Aron Ndayishimiye werekeje mu gice cya Uvira, naho umutwe wa 112 wo mu kigo cya gisilikare cya Cibitoke werekeza mu kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa Congo. Amakuru atangazwa na radiyo Okapi ikorana n’imiryango ya ONU muri Congo yemeza ko ingabo z’Uburundi ziri mu bikorwa bya gisilikare mu misozi ya Uvira no mu karere ka Ngendo gahrereye ku bilometero 70 uvuye Uvira .
Veritasinfo