PAC yasohoye umukozi w’Akarere ka Nyagatare kubera ikinyabupfura gike
Nyuma y’uko asohotse ibiganiro byakomeje hagati y’abagize itsinda ry’Akarere ka Nyagatare n’abagize PAC.
Impaka zaje gutuma Mwumvaneza asohorwa zavutse nyuma y’uko abakozi b’Akarere ka Nyagatare bitanye bamwana bavuga ko iby’amafaranga miliyoni 194 zahawe ishyirahamwe Dutere Imbere ngo nayo izihe abatishoboye mu buryo bw’inguzanyo batayazi.
Ariya mafaranga ngo yatanzwe mu 2007 ariko abakozi b’Akarere bayamenye mu minsi mike ishize ubwo biteguraga kuza kwitaba PAC.
Mwumvaneza, nk’umugenzuzi w’imari, bamubajije iby’aya mafaranga ati “nta makuru nari mfiteho nanjye. Contract nayibonye ejobundi muri raporo gusa. Kandi ni ibya kera 2007 ntabwo umuntu aba azi aho byaturutse. Gusa dossier yo tuyibonye twakurikirana nta kibazo.”
Depite Niyonsenga yahise amubaza ati “kandi barayibahaye? {dossier}”
Ahita asubiza n’ikinyabupfura gike ari ati “ntayo dufite, iyo sinzi niba bayifite sindi umu- auditor”
Hon Nkusi yahise amusohora abaza abasigaye niba uburyo burimo agasuzuguro ari bwo basubizamo. Bati “Hoya”.
Depite Nkusi yanenze aba bayobozi muri Nyagatare ubushake bucye mu kibazo cya miliyoni magana abiri z’Akarere zitagaragazwa aho zarengeye, ananenga uburyo umwe muri bo asubije babajijwe iby’ayo mafaranga.
Hon Nkusi ati “ umuntu nka auditeur interne kuri miliyoni magana abiri atazi mubyo ashinzwe! aho kubimenya akagira ‘allogance’?”
Umukozi wo mu biro by’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko bitangaje kubona umugenzuzi w’imari w’Akarere avuga ko atazi iby’aya mafaranga n’amasezerano.
Yagize ati “amasezerano yasinye na Mayor n’umuyobozi wa Duterimbere. Mu by’ukuri abo bayobozi bavuga ngo ntibayizi njyewe narayibihereye {dossier} ubwanjye. Kuba rero batarahereye aho ngo bakurikirane ni cya kibazo cya ‘interet’ mwavuze.”
Avuga ko babaye bakeneye documents zirenze kuri iyo contract bahera aho bakurikirana kandi yayibaha nanone.
Abayobozi b’Akarere ka Nyagatare na Njyanama yako basezeranije Abadepite b’iyi Komisiyo ko uyu mukozi bagiye gukurikirana ibye kuko ngo batari banamumenyereyeho iyo myitwarire mibi.
Banasezeranyije ko bagiye gukurikirana ayo mafaranga akaboneka.
UMUSEKE.RW