Site icon Rugali – Amakuru

Igihembo cyitiriwe Victoire Ingabire kiravugisha amagambure ubutegetsi bw’agatsiko bwa Kagame

By on 17 mars 2016

Abantu bari babukereye

Kuva muli 2011, buri mwaka ishyirahamwe ry’abategarugoli ryitwa « Réseau Internationale des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RiFDP) » rigenera umuntu cyangwa ishyirahamwe,  wagaragaye uwo mwaka kuba yarashyigikiye bigaragara ubwitange n’ibikorwa bya Victoire Ingabire Umuhoza , byo kwitangira Demokarasi n’amahoro , ari nabyo ingoma ya Paul Kagame imufungiye kuva muli 2010.
Uyu mwaka igihembo cyagenewe abantu batatu aribo :

Abahawe ibihembo :
Fred Holt, Anneke Verbraecken, Partick Mbeko

 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
 
– Umunyamakuru w’Umuholandikazi witwa
Anneke Verbraecken ;
– Inzobere mubya politike ikomoka muli Congo ikaba ifite ubwenegihugu bwa Canada, Partick Mbeko ;
– N’uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muli Norvège witwa Fred Holt.
Umuhango wo bubashyikiriza icyo gihembo wabereye I Bruxelles ku taliki ya12/3/2016. Hari abantu benshi cyane baturutse imihanda yose bazi ubutwari n’ubwitange bw’uwo mugore utaratinye kujya kubwira ingoma y’igitugu yimikajwe mu Rwanda ko abanyarwanda bakeneye ubwisanzure , Demakarasi n’amahoro, ibyo rero akaba yarabizize ubu akaba ari mu gihome cya “1930” i Kigali.
Abafashe amagambo bose , cyane cyane abari bamaze guhabwa igihembo bagaragaje ko Victoire Ingabire yinjiye mu mateka y’isi nk’intwari itazigera yibagirana kandi ko urumuli yacanye rutazigera ruzima ahubwo ko abasigaye bagombye kwenyegeza ikibatsi.
Nkuko bisanzwe za maneko za Kagame zari zirekereje , uretse ko ntizanagombaga kuza zububa kubo byari ibya rusange. Ariko ibyo zabonye kandi zumvise zikabikorera rapport  bigomba kuba byaratumye abari munda y’ingoma uhereye kuri Kagame ubwe, bata umutwe kugera aho bazabya isaso. Nguwo wa mu Ambassada  mushya wiyita “Ambassadeur de Choc” Olivier Nduhungirehe utarigeraga avuga kuri icyo gihembo, yewe n’igihe yandikaga yitwa “Théoneste Rwemalika” , yahise avumbuka ku mbuga nkoranya-mbaga ( réseaux sociaux) avuga iby’icyo gihembo agerageza kubikerensa.  Agahebuzo ni ikinyamakuru rutwitsi cyitwa “Rushyashya” cyandikwa n’uwitwa Gualbert Burasa uzwi kuba inkotsa y’ubutegetsi bwa FPR.
Uyu Gualbert Burasa akaba mwena André Kameya nawe wigeze kuba umwanditsi w’ikinyamakuru  cya rutwitsi muli 1992-1994 cyitwaga “ Rwanda Rushya”. Kandi nibyo koko cyasize u Rwanda rushya. Umuhungu we rero ubu niwe wagororewe kugira uburenganzira bwo kwandika muri “Rushyashya” ibyo ashaka byose: gutukana, kubeshya no kubeshyera abandi, gutera ubwoba abitwa “hutu de service”, gusebya no gusenya ingo z’abakekwaho kudashyigikira ibikotanyi,… ibyo byose akaba adashobora kubikurikiranirwa kuko afite “ubudahangarwa” ahabwa na FPR

Rushyashya ni ikinyamakuru rutwitsi

Nguwo rero uwo ubutegetsi bwa Paul Kagame bwahise busaba gusisibiranya uwo muhango w’igitangaza  n’ingaruka zawo ubutegetsi buziko ziteye inkeke mu rwego mpuzamahanga kuko Victoire Ingabire arushaho kumenyekana no gufatwa nk’intwali mu rwego rwa ba Nelson Mandela, Aung San Suu Kyi, etc… Gusa “Rushyashya’’ ya  mwene André Kameya yabikoranye ubuswa, n’ubugome bwinshi ku buryo nta n’umwe yewe no mu baturage bafungiye mu Rwanda ushobora kuyigirira icyizere.
Niba itangaza makuru ry’ ubutegetsi bwa Kagame ritinyuka kubeshya abanyarwanda nkana kuriya rivuga igikorwa cyabereye i Bulaya mu ruhame, iyo bagomba kubabwira ibyitwa ko bibera mu Rwanda, ntawe ushobora kubanyomoza, bababwira iki? Birumvikana ko none ho basya batambaye. Abanyarwanda rero baragowe mu nzego nyinzi, byagera mu kugezwaho abakuru byo bikaba agahomanunwa.
Icyo twakuramo ni uko abategarugoli bahuriye muli RiFDP bakomeje gutsinda ibitego by’umutwe ingoma y’agatsiko kandi ko ibikorwa byabo byo kumenyekanisha Victoire Ingabire bikomeza ari nako bitesha umutwe ubutegetsi bwamufungiye ubusa. Sibwo ubutegetsi bwa Kagame bugiye kuzajegejwa n’abagore, ku buryo atakekaga!
Jean-Michel Manirafasha

Exit mobile version