Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’IKI: AMAKURU ADASANZWE, LETA YA KIGALI, SCANDAL MURI DIPLOMASI (09/09/2018)

Twongeye kubasuhuza Banyarwanda, nshuti namwe bakunzi ba Radio Itahuka. Ni Béatrice na Jean Paul muri iki kiganiro, tubahaye ikaze.

Mu minsi ishize (Ukwezi) twakomeje gukurikiranira hafi uko Kagame na Leta ye babanye n’ amahanga. Nubwo hari ibyo tutumvise, ariko amaso yo ntiyaduhishe. Guhera Namibia, Angola, Ubushinwa, ndetse n’ i Kigali mu nama ya AGRF, aho Kigali yari yamamaje ko itazabona aho ikwiza abashyitsi biganjemo abakuru b’ ibihugu.

Icyo twabonye ni uko na mwene Rutagambwa byamuteye ikimwaro, kuburyo nawe atagaragaye kuri Table d’Honneur ahora aharanira kwicaraho. Muri iki kiganiro, turababwira uko byifashe.

Umwana ngo apfira mu iterura koko! “VISIT RWANDA”yatangiriye k’ukuguru kw’ ibumoso none Leta itangiye kubara igihombo mukwezi kwa mbere, benshi banze ubutumire bwo kwita ingagi RDB ikodesha umunya Camerooun Lauren, benshi mu bakunzi ba Arsenal mu Rwanda batashhoboye kumenya uwo ariwe.

Anne Rwigara yongeye kwibutsa ko Revolution itagira ikiruhuko. Social Media ni urundi rugamba.

Exit mobile version