Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’IKI 02/25/2018:IMPUNZI ZA KIZIBA, IBISA N’ IMIRAMBO MUKIYAGA CYA KIVU

Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda i Washington DC. Muri kumwe na Jean Paul mu kiganiro cy’ uyu munsi kuwa 02/25/2018. Turakomeza kubagezaho amakuru avugwa ku mahano yakorewe impunzi z’ Abanyekongo ziri i Kiziba. Amakuru mashya dufite ni uko hari ibisa n’ imirambo byagaragaye mu kiyaga cya Kivu ku Gisenyi. radio Itahuka ntirashobora kwemeza aya makuru ariko nta n’ubwo dushobora kuyahakana.

Indembe nyinshi mu bitaro bya CHUK i Kigali. Umwe ngo yaba amaze kuvamo umwuka, ariko umurambo we ngo utwawe n’ imodoka idafite plaque. Kugeza ubu ntabwo abavandimwe bifuza gusura no kugemurira ababo babyemerewe.

Propagande ya Leta mu mpunzi. Ngo mbese mwabyungukiyemo iki? Iterabwoba ku basirikare abandi bambuwe imbunda.

Amakuru arakwirakwizwa ko hari umusirikare wiyahuye yirashe. Mwitonde kuko na Leta yamwica ikabeshya ko yirashe.

Abanyekongo turifatanya muri iki kiganiro.

Exit mobile version