Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda. Muri mukiganiro Igihe ni Iki mutegurirwa nanjye JP, nkaba mbahaye ikaze mukiganiro cya none ku italiki 4.20.2018.
Birababaje ko nyuma y’amarorerwa y’ ubwicanyi bwakorewe impunzi za Kiziba, Kiziba yongeye kuba Inkuru nyamukuru kuri Radio Itahuka. Kagame ni Rwabuze isoni koko. Ubu noneho ngo Abayobozi b’ Inkambi babageze imbere y’ ubutabera ari intumbi cg bazima. Yiteguye kuburana n’ Intumbi aho gukorwa mu ijisho n’ Impunzi.
Col Jeannot Ruhunga abonye Cadeau ya Kagame. Kumusiga amaraso.
Kimisagara, Gitega na Gatsata muririwe ntimuraye. Engenieur Gen. Fred Ibingira niwe ugiye gushingwa ikibazo cy’ Imiturire y’ utwo duce. Ibyo yakoze gishwati ngo yabikoze neza, none ngo ni abatunganyirize akajagari ko mumujyi
KCC yabuze isoko none hagiye kujya habera n’ ibikorwa byakabaye umuziro kuri Leta y’ u Rwanda. Johnson Sirleaf azahafatira igihembo cyo kubahiriza manda? Plus Transform Africa
Kagame ngo azanye Commonwealth i Kigali. Urets e ko nawe atazi niba bizashoboka, ariko Commonwealth harya imariye iki abanyarwanda uretse Cyrstal Ventures?
Abayoboke ba RNC muri Mozambique batubwiye uko bacaniye Rayon Sport amatara kukibuga bakoresheje urumuri rw’ amatara y’ Imodoka.