Site icon Rugali – Amakuru

Igihe n’abana babi! Kagame yaramaze kwibagirwa Eugène-Richard Gasana none baramugaruye!

Me Rusagara Ignace aributsa Kagame ko afite abantu mu rugo rwe bifuza ko ibintu byahinduka

Abavandimwe ba Gasana Eugène wavuzwe mu mikoranire n’abahungabanya u Rwanda, bitandukanyije n’ibikorwa bye. Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni ubu akaba avugwa mu mikoranire n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, umuryango we witandukanyije n’ibikorwa bye, uvuga ko washenguwe no kumva avugwa mu bikorwa bihabanye n’indangagaciro yatojwe kuva mu buto.

Gasana w’imyaka 58, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016. Icyo gihe yahamagajwe n’u Rwanda nyuma y’uko inshingano ze zari zihawe undi ariko ntiyigeze agaruka mu gihugu.

Kuva ubwo yavuzwe mu bikorwa birimo nko kuba umuhuza w’abayoboke ba RNC mu biganiro bagiranye na Museveni bamusaba ubufasha mu mugambi wabo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019 ubwo Perezida Museveni yemeraga ko yahuye na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC wamusabaga ubufasha mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda, Gasana nawe yari muri ibyo biganiro.

Ibaruwa IGIHE ifitiye kopi yasinyweho n’umukuru w’umuryango Gasana Eugène-Richard avukamo, mushiki we Gasana Alice, igaruka ku buryo umuryango wose washenguwe no kumva izina ry’umuvandimwe n’umwana wabo mu bikorwa bibi.

Usibye iyi mikoranire n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hashize iminsi kandi mu itangazamakuru hakwiriye ikirego cy’umukobwa w’umunyarwandakazi wavuze ko Gasana yamufashe ku ngufu ubugira kabiri mu 2014 ubwo yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni.

Mushiki wa Gasana atangira ibaruwa agira ati “Mu izina ry’umuryango, njye Gasana Alice nifuje gufata uyu mwanya ngo nsangize abanyarwanda ikindi ku mutima nyuma y’igihe kirenga imyaka ine havugwa ibintu byinshi kuri musaza wanjye, Eugène-Richard Gasana.”

Yavuze ko ari we mukuru mu muryango Eugène-Richard Gasana avukamo we n’abana bane. Yasobanuye uburyo uyu mugabo yakuze, uko babanye mu Burundi mu “Ngangara no muri Ville” n’uko yaje kujya i Burayi musaza we akaza kumusangayo agiye guha se impyiko, akanahakomereza amasomo.

Ngo mu mabyiruka ye, Gasana yari umusore ukunda ibijyanye n’amategeko ariko ngo hari abantu benshi bajyaga bamubwira ko byaba byiza abaye umudipolomate, aza no kugira amahirwe aramuba.

Ati “Uwo musaza wanjye mbabwira, hashize imyaka ine numva inkuru zimuvugwaho zishengura umutima wanjye n’umuryango wanjye wose hamwe n’abandi dufitanye isano.”

“Havuzwe ibikorwa we ku giti cye yaba yarakoze n’ibindi yaba yaragizemo uruhare byangiza umudendezo w’umuryango n’abandi dufitanye isano.”

Alice Gasana imfura mu muryango akaba ari nawe mukuru w’umuryango, yavuze ko mu izina ry’abo bafitanye isano, yamaganye ibikorwa bivugwa kuri musaza we kuko ngo bihabanye n’indangagaciro yatojwe kuva mu buto.

Ati “Ni ku bw’iyo mpamvu mu izina ry’umuryango, mfashe uyu mwanya ngo namagane kandi nitandukanye n’ibikorwa bigayitse byose avugwaho kuko bihabanye n’indangagaciro twatojwe kuva mu buto.”

Yavuze ko ibyo musaza we avugwaho akwiye kubibazwa ku giti cye, ko umuryango akomokamo nta ruhare wabigizemo ahubwo washenguwe no kumva uwo bafitanye isano mu bikorwa bigayitse.

Ati “Twe nk’umuryango twarababaye, twababajwe nabyo ku buryo bukomeye, byonyine kumva izina ry’uwo dusangiye amaraso rivugwa mu bikorwa nk’ibyo bibi kandi bigayitse. Mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ko nk’umuryango, twitandukanyije nabyo mu mvugo no mu ngiro.”

Yasabye musaza we gufata iya mbere, akavugisha ukuri ku byo ashinjwa, byaba na ngombwa akabisabira imbabazi.

Ati “Muvandimwe Gasana, ndabizi ko kera wajyaga unyumvira, mu gihe utaratera intambwe ngo usabe imbabazi ku byo twumva waba warakoze byose, njye ndazigusabiye kuko dusangiye amaraso.”

Nyuma y’uko Gasana akuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda muri Loni, hari ubucukumbuzi bwakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde, Le Soir n’ibindi bwagaragaje ko imikoranire ye na Kabila wayoboraga RDC iri mu byatumye yamburwa inshingano.

Bwerekanye ko Gasana yakoreshaga uburyo butandukanye akavana amafaranga yanyerejwe na Kabila muri RDC akayajyana mu bigo mpuzamahanga by’imari aho miliyoni 50 z’amadolari zanyerejwe ku ikubitiro ibikorwa bikaza gukomeza nyuma.

 

 

Mu ibaruwa ye, Gasana Alice asoza asaba musaza we gusaba imbabazi ku makosa yose yaba yarakoze

 

Eugene Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda muri Loni arashinjwa gufata umukobwa ku ngufu

 

Exit mobile version