Banyarwanda Banyarwandakazi, namwe nshuti z’ Ikiganiro igihe n’ Iki, ikaze mukiganiro cyanyu cyo kuri uyu mugoroba. Muri kumwe nanjye Jean Paul ndetse na bagenzi banjye dufatanije muri iki kiganiro Epimaque Ntamushobora na Ali Abdulkarim.
Mu nshamake y’ iki kiganiro cy’ uyu munsi, turaganira ku ngingo zikurikira:
– Uyu munsi mu mateka y’ u Rwanda twibuka ihanurwa ry’ indege yari itwaye uwahoze ari umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda, ryabimburiye Genoside. Nkuko dukunze kubivuga muri iki kiganiro cyangwa se ibindi nayoboye mbere y’ Igihe n’ Iki, uyu aba ari umwanya wo kwirinda kugwa mumutego wa Kigali wo gu politiza genoside ahubwo duharanira gushyigikira icyo aricyo cyose kigamije gukumira Jenoside. Iyi ni inshuro ya 24 twibuka. Ese twateye intambwe iganisha k’ ubwiyunge nyuma y’ aya mahano?
Musoni James yashyizwe ku Gatebe.Kuki byatwaye igihe kinini cyane? Ese amakuru y’ uko barimo kumukorera Dosiye afite ishingiro? Ese Kagame yakwemera ko aba umutangabuhamya murukiko aho aregwa kunyereza umutungo wa Leta?
Kagame koko yaba ashaka gutera u Burundi , cyangwa n’iterabwoba ry’ uko abona yugarijwe n’ ingaruka z’ umubano mubi n’ ibihugu aturanye nayo, hanyuma agashaka kwibyimbisha ngo bibaze ko hari ikindi yaba yizeye!!
Umusoro k’ ubutaka. Abadepite ko bihaye kuvugira abaturage aho si hahandi bigeze aho kirya abandi bajya kukirya kikishaririza!!
Ibi hamwe n’ ibindi ni muri iki kiganiro.