Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’ IKI 3/16/18: MINISTIRI KAGAME YIKOMYE MUMWIHERERO YARAMENYEKANYE

Iyi ni Radio Itahuka Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda, RNC. Muri kumwe nanjye Jean Paul, mu kiganiro Igihe n’ Iki cyo kuwa 03/16. Mukiganiro cyacu cy’ uyu munsi turarebera hamwe ingingo zikurikira.

Musoni James na Kagame barahanganye barwanira Power. Nyuma y’ aho Kagame yikomye abaministre bikomeza, Radio Itahuka yakoze iperereza mu Rwego rwo gushaka amakuru kuri uwo muministre wigize igitangaza ndese nimpamvu byababaje Kagame kariya kageni. Radio Itahuka irabwira imvo n’ Imvano y’ agahinda n’ ishavu bya Kagame yatewe na Ministre MUSONI JAMES, ministre w’ Ibikorwa Remezo.

Ese koko Hotel ya Nyiramongi yaratwitswe? cg se byaba ari inkuba nkuko bivugwa?

Rwigara Assinapol nubwo yishwe ariko bimaze kugaragarira buri wese ko icyapfuye ari izina gusa, ariko Rwigara aracyariho. Asibye kuba ari Rwigara w’ umuherwe ugaragara, ariko rwigara nk’ Umugabo nibwo yagaragarira abanyarwanda.

Ubunyamuryango bwa FPR buzajya bubarurirwa kuri Tel Mobile. Amakompanyi ya MTN n’andi y’ Itumanaho arasabwa kujya abaza ishyaka umuntu arimo bikandikwa kuri numero ye.

Inka, Ihene, Intama ziciwe mumujyi no hafi yawo. Imbwa na Nyirahuku ngo niyo matungo yemewe. Ese ibi byo birasura iki?

Nyuma y’ uko Ikinyamakuru gikomeye mubwongereza kivuze ko kibona Museveni nka Prezida w’ u Rwanda, noneho abongereza barasaba ko abaherwe b’ abajyanama ba Kagame b’ abongereza bitandukanya nawe. Kagame atangiye gusesema Occident!

Ibi hamwe n’ ibindi byinshi muri iki kiganiro.

Ali Abdulkarim na Epimaque turikumwe muri iki kiganiro.

Exit mobile version