Radio Itahuka Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda, RNC. Banyarwanda banyarwandakazi, turi kuwa 1/5/18 mukiganiro ” Igiher n’ Iki” cya mbere cy’ umwaka wa 2018 mutegurirwa kandi mukakigezwaho nanjye Jean Paul T. Mu kiganiro cy’ uyu munsi, turaza kuba turi kumwe na Epimaque N, mu isesengura, ariko tukaba tutari bube turi kumwe na Ali Abdulkarim. Abakunzi ba Ali rero tubihanganishe ko kuri uyu mugoroba atabonetse (…Ama…), ariko akazaba ari kumwe natwe mubiganiro bindi niba ntagihindutse.
Nakomeje gusubiramo kenshi ko, nkuko umukunzi wa Radio yakomeje kutwibutsa ko, ibirego bya FPR byuzuye, kuvuga ibitagenda mu Rwanda bikaba bidahagije. Ahubwo dukora iki cyangwa twakora iki? Abanyarwanda bose waba umusaza cg umukecuru, urubyiruko ibaze ikibazo uti ” Nkore Iki” nka John F Kennedy….. Undi munyamerika Patrick Henry we ati .. Give me liberty or Give me death. Kuki abanyarwanda ari twe twikunda cyane kandi turi mu bafite ubuzima bubi ku isi! Mentality? Ariko kuko tuzi ikibazo kitwugarije, cya Idi Amini wazutse cg wiyuburuye, dukwiriye gukora m’uburyo budushobokeye. Ikibazo ni ese burahari? Igisubizo nacyo ni yego. Kagame/ Rwabujindiri ntabwo ari Imana irebera hose icyarimwe. Uretse ko aricyo ashaka ko abanyarwanda bibeshya!
Muri iki kiganiro , turarebera hamwe politiki yo mukarere, amahanga, kuba Kagame agiye kuba umukuru wa AU. Hagati ya Mushikiwabo mwene Mwitende na Nduhungiriki ninde MoFA. Politiki y’ abimukira bo muri Israel. Ibibazo by’ Inzara mu gihugu imbere. Ese Pio Mugabo yaba ari sebukwe wa Kagame? N’ Ibindi.
Muze tuganire.
Nyandikira kuri +1508.335.8771 Niba hari icyo ushaka kuvuga kuri iki kiganiro.