Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’ IKI 1/19/18:KAGAME ATEWE UBWOBA NA BARINGA YA FPR.UKURI KUBIVUGWA CONGO

IGIHE N’ IKI 1/19/18:KAGAME ATEWE UBWOBA NA BARINGA YA FPR.UKURI KUBIVUGWA CONGO Radio Itahuka Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda, RNC ivugira i Washington. Ni Jean Paul mukiganiro igihe n’ Iki cyo kuwa 1/19/2018. Nubwo mwese muzi ko FPR yarangiye hasigaye Baringa yayo, ntibyabujije Kagame kuyibonamo Opposition kuri we nubwo abayirimo nabo bameze nkawe.

Abatwandikiye batubwiye impamvu nyamukuru bakeka nyamukuru y’ Izamurwa ry’ Amapeti mu Rwanda, banashimangira ko ari gutinya Adui w’ Imbere nkuko Kagame yabyivugiye muri kongere ya FPR. Akazu ka FPR mumugambi wo kwigarurira icyitwa ubutaka cyose mu Rwanda. Ntimucikwe iyi nkuru mwayiteguriwe na Epimaque Ntamushobora Mushikiwabo aragerwa amajanja, Itahuka yabonye amakuru ku i Dossier iri mubiro by’ Inzego z’ Ubutasi, aho bavuga ko Mushikiwabo ari Umuhutu , ngo akaba yaravutse kuri Maman wa Lando, naho se akaba yari umukozi wo muri urwo rugo.

Alex Kagame akaba avugwa cyane mubagaruye ibintu muburyo ubwo ivuka rya Mushikiwabo ryari ryateje imvururu kwa Bisarinkumi. Akaga n’ akarengane kadasanzwe mu itangaza makuru no mubwisanzure ku banyarwanda. Ali Abdulkarim, arakangurira abanyarwanda kumenya aho igihe kigeze. Umwalimu bamusabye kuba Polisi ndetse babasaba kuzajya babacunga gisirikare ndetse ko umunyeshuri wasibye cyangwa wavuye mu ishuri umwalimu ariwe uzabyiryozwa. Ukuri kubivugwa muri DRCongo. Kukibazo muri iki kiganiro, wanyandikira kuri 1508.335.8771

 

 

Exit mobile version