Banyarwanda, banyarwandakazi, nshuti kandi bakunzi ba Radio Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda, ikaze mukiganira IGIHE n’IKI mutegurirwa nanjye JP buri wagatanu, mfatanyije na bagenzi banjye Ali A, na Epimaque Ntamushobora.
Uyu munsi turaganira ku ngingo zikurikira:
Kwirukanwa kwa Musoni James kurahishura umubano uri hagati ya Kagame na Nyiramongi. Abantu bose bari mu myanya bashyizwemo na Nyiramongi afatanije na Musoni ndetse na Jacques Nziza baravanwamo nta nteguza.Abandi bagiye mu myanya muri ubwo buryo nabo bahiye ubwoba.
Udushya mu kwibuka jenoside. Kagame, ntiyagaragaye muri iki gikorwa. Haba mugutangiza icyunamo ndetse no kukirangiza. Si ibyo gusa ariko, kuko mu Budage ho bakoze hasi. Kwibuka byakorewe kurwibutso rw’ Abayahudi.
Ali Abdulkarim aragaruka ku ngaruka zo kwimura inzego kwa FPR aho basanze bikoze munda ariko ntacyo bakigaruye.