Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’ IKI 03/02/18: PAULKAGAME NGO AFITE UBWOBA BUDASANZWE NYUMA Y’ UMWIHERERO

Iyi ni Radio Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda, muri kumwe nanjye Jean Paul mu kiganiro Igihe n’ Iki. Umwiherero w’ Abayobozi urarangiye, nta KIZIBA yavuzwe, ibintu ni ibisanzwe mu rwagasabo. Amaraso kuri FPR ni ubusa gusa. Hagati aho imyigaragambyo n’ ubuvugizi birakomeje mu bice bitandukanye by’ isi. Ni nako kandi intore nazo zikomeje guca intege abamagana ikibi kugira ngo zirengere imiryango n’ umugati wazo. Dukuriye Ingofero abiyemeje kwitandukanya n’ ikibi nubwo byaba bisaba guhara inyungu zimwe na zimwe.

Kagame apfa iki n’ Imana? Kuki bataragabanya utubari tw’ inzoga cyangwa ibibuga by’ umupira bitujuje ibyangombwa?!! Umuntu umwe yagereranyije iki gikorwa nk’ ubukunguzi. Reka nizere ko atibeshye.

Umwiherero kandi ingirwa bayobozi zagaragaye nk’ izihebye. Ni mugihe kandi kuko kuba bagihumeka ni aha nyagasani . Kagame arahangara at:” niba mutansubije ibyo nshaka ndabaraza muri iki cyumba.” Ese nka Kagame wigiza nkana ayobewe ko ariwe utarahinduka mu,myaka yose 15 avuga. Mubare inshuro MINEDUC ihinduye ubuyozi, ibikorwa remezo cg ubuzima.Mwitege ibigiye gukurikira uyu mwiherero.

Indabo zikomeje kurandurwa mu mujyi wa Kigali, ngo batinya ko abanzi baziryamamo. Ubu bwoba buhatse iki!??!!

Ibi n’ ibindi muri iki kiganiro.

Exit mobile version