Site icon Rugali – Amakuru

IGIHE N’ IKI 02/02/18:NYUMA Y’ UBUKWE BWO KWA PIYO, NYIRAMONGI KO ATAGARAGARA

Itahuka, Ijwi ry’ Ihuriro Nyarwanda. Ni Jean Paul mu kiganiro Igihe n’ Iki kuwa 2/2/18: Nyuma y’ Umunsi w’ Intwari za RPF, hatangijwe Campagne yo gusaba kugira Kagame intwari adapfuye byitiriwe urubyiruko. Nyuma y’ aho akaboko karekare kataciwe bahindura Itegekonshinga, Rupiyefu iti yavumbuye stratgies.

Paranoia ya Kagame yarenze imbibi z’ u Rwanda. Aba GP ba Kagame ntibahumbya iyo bakanuriye Microphone ngo ataba yayirogewemo. Menya ikibyihishe inyuma. Rwigara, igihato muri Leta ya Kagame na RPF ndetse ingaruka zikomeye k’ubukungu bw’ u Rwanda. Ejo bundi ku cyumweru kuya 4 z’ ukwa kabiri Rwigara azaba amaze imyaka 3 yishwe. Turarebera hamwe uko urupfu rwe n’ imanza z’ umuryango we zakoze amateka mu Rwanda. Ubukungu burindimukira rimwe, biri muntwaro zigiye guhirika igitugu.Ministre w’ Imari n’ Igenamigambi yacitse ururondogoro asana ibidasanika.

Nyuma y’ aho Radiyo itahuka ivugiye iby’ubukwe budasobanutse bwa Famille Kagame v. Pio, Nyiramongi ngo yarakonje bigaragara, ndetse bamwe bakavuga ko Itahuka nawe ya mu informyer, umubano we na Kagame utari mwiza ngo ukaba ugenda ujya irudubi. Bamwe bati I Davos, Ethiopia ko atifotoje!

Nyuma y’ aho Trump ahuriye na Kagame i Davos benshi bari bazi ko babaye inshuti batangajwe no kumva muri State of the Union ntanahamwe bavuze Afrika n’ u Rwanda. Mwalimu udatanze amafrw ya FPR arirukanwa. Ay’umutekano yo yageze kuri 7000 avuye kuri 2000. Ese aya niyo azahemba abayobozi.!?

Ibi hamwe n’bindi byinshi muri iki kiganiro. wahamagara kuri 1508.335.8771 Niba hari inkunga cyangwa ikibazo waba ufite kuri iki kiganiro.Turakomeza kandi guhamagarira abatwumva gutanga inkunga yanyu. Tunashimira benshi mubamaze kwitabira iki gikorwa mu bice bitandukanye.

Exit mobile version