Site icon Rugali – Amakuru

Igihe kirageze ngo Kagame ashyireho Minisitiri udatoba uburezi nk’umwana utobatoba ibyondo!

Dr. Gahutu yandikiye Minisitiri w’Intebe amuregera Minisitiri w’Uburezi ko amwanga ndetse yanagambaniye Kaminuza ye. Nyuma y’ibaruwa yo kuwa 10 Werurwe uyu mwaka aho Minisiteri y’Uburezi yandikiye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Rusizi International University (RIU) ibumenyesha ko iyi Kaminuza ibaye ihagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu ngo ibanze yuzuze ibyo yasabwe mu igenzura ryayikorewe, bwarakeye Dr. Gahutu uyobora iyi Kaminuza nawe yandikira Minisitiri w’Intebe amusaba kumurenganura aho avuga ko Minisitiri w’Uburezi amwanga, yamufungishije, ari umwanzi uzwi wa Kaminuza ye ndetse ari nawe wayigambaniye igafungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa.

Mu ibaruwa Umuryango ufitiye kopi, Dr. Gahutu asaba Minisitiri w’Intebe kumurenganura agakuraho icyemezo iyi Kaminuza yafatiwe kuko uwagifashe (Minisitiri w’Uburezi) ari umwanzi we.

Muri iyi baruwa, Dr. Gahutu avuga ko Minisitiri w’Uburezi amwanga, kandi ko ubwo yari afunzwe mu minsi ishize Urwego rw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko no kunyereza umutungo wa RIU, ibi byose ngo yari Minisitiri w’Uburezi wari ubiri inyuma (yafunzwe igihe cy’iperereza nyuma urukiko rwemeza ko azaburana ari hanze).

Ikindi Gahutu aha Minisitiri w’Intebe nk’ikimenyetso ko Minisitiri w’Uburezi amwanga, ni uko Minisitiri yakiriye abafatanyije na Dr. Gahutu gushinga Kaminuza ariko nyuma bakaza kugirana ibibazo nyamara we ngo akaba yaranze kumwakira.

Dr. Gahutu avuga ko Minisitiri w’Uburezi yaguye mu mutego aho yitiranyije Rusizi International University Ltd nka sosiyete y’ubucuruzi Dr. Gahutu afatanyije n’abo Minisitiri yakiriye na Rusizi International University nka Kaminuza ya Dr. Gahutu bwite.

Dr. Gahutu Pascal avuga kandi ko raporo y’ubugenzuzi bwashingiweho mu guhagarika Kaminuza ya RIU by’agateganyo bwakozwe n’abantu batubahirije amategeko asanzwe akurikizwa mu kugenzura amashuli makuru na za Kaminuza.

Dr. Gahutu mu ibaruwa ye akaba avuga ko iri tsinda ryaje kugenzura Kaminuza ya RIU ryari ryatumwe na Minisitiri w’Uburezi kandi ngo rijya kugenzura ikigo cye ryagiyeyo rifite undi mugambi uhishe riziranyeho na Minisitiri w’Uburezi.

Dr. Gahutu avuga uyu mugambi wihishe ari nawo watumye Kaminuza ye ifungwa nyamara ngo yujuje ibisabwa byose! Asaba Minisitiri w’Intebe kumurenganura.

RIU yatangiriye ku byangombwa bya sosiyete y’ubucuruzi ya Rusizi International University Ltd ifite icyanngombwa cya RDB nka sosite yiyandikishije ifite abanyamigabane batanu. Ibi byangombwa ni nabyo byakoreshejewe haba mu gusaba uburenganzira bwo gutangiza Kaminuza, gufunguza amakonti ya Kaminuza muri banki…

Inyandiko z’intangiriro y’iyi Kaminuza zerekana ko muri Nzeli 2014 aba banyamigabane ba Rusizi International University Ltd batoye Dr. Gahutu ngo abahagarire imbere y’amategeko ndetse akurikirane ibyangombwa bya Kaminuza bifuzaga gushinga.

Mu igenzura rinyuranye Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) yagiye ikorera iyi Kaminuza mbere y’uko yemezwa, inyandiko yagiye ishingiraho harimo n’inyandiko zabaga zemeza ibyumvikanweho na nyirayo.

Hari n’aho HEC yabasabye ko bashaka irindi zina rya sosiyete yabo ritandukanye n’irya Kaminuza; ibi ntibyakozwe.

Urugendo rw’aba bashoramali bari batangije urugendo rwo gutangiza Kaminuza rwatangiye kuzamo ibibazo ubwo Kaminuza ya RIU yari imaze kwemerwa gukora ( hari muri Werurwe 2015).

Inshuro zose batakambiye ubuyobozi ngo bubafashe gukemura ikibazo cya kamunza batangije, bavugaga ko bagerageje gushyiraho ubuyobozi Dr. Gahutu akagundira ubutegetsi ndetse akaza no kubamenyesha ku mugaragaro ko ari iye bwite.

Si ubwa mbere Dr. Gahutu yandikiye inzego nkuru z’igihugu agira uwo yikoma kuko no muri 2015 ubwo ibibazo n’abo bafatanyije gushinga Kaminuza byari bimaze kujya ku mugaragaro, Dr. Gahutu yandikiye Polisi y’u Rwanda yishinganisha avuga ko afite amakuru ko hari abantu bashobora kumwica ngo batware Kaminuza ye.

N’ubwo Dr. Gahutu we avuga ko RIU yafunzwe irengana izira urwango Minisitiri w’Uburezi amwanga, icyemezo cyo gufunga by’agateganyo amwe mu ma kaminuza cyangwa se amashami zigishaga cyaje kireba izigera kuri 15.

Gufunga by’agateganyo zimwe muri Kaminuza izindi amashami zigishaga nayo agafungwa byagateganyo cyangwa se burundu byavuye mu myanzuro y’ubugenzuzi bw’itsinda ry’impuguke ryazengurutse za Kaminuza n’amashuli makuru byose byo mu Rwanda mu mpera za 2016 rigenzura imyigishirize n’ireme ry’uburezi rihatangirwa (ibikoresho, ibikorwa remezo, abarimu ndetse n’abakozi) unakurikije amashami zigisha.

Amakuru yageze ku Umuryango ni uko icyemezo cyo gushyira mu bikorwa byihuse imyanzuro y’iri tsinda cyafatiwe mu Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabereye I Gabiro mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Ntacyo Umuryango uramenya Minisitiri w’Intebe cyangwa uw’Uburezi baba baratangaza kuri iyi baruwa ya Dr. Gahutu.

Ibaruwa Dr. Gahutu yandikiye Minisitiri w’Intebe



Ibaruwa Dr. Gahutu yandikiye Minisitiri w’Intebe (PDF)

Source: Umuryango.rw

Exit mobile version