Site icon Rugali – Amakuru

Igihe kirageze ngo Kagame abeshyuze ko atapfuye nkuko byemezwa na Padiri Nahimana Thomas.

Reba aho Kagame atunga agatoki u Burundi nyuma yaho RDF ifatiwe mu cyuho muri RD Congo

Igihe kirageze ngo Kagame abeshyuze ko atapfuye nkuko byemezwa na Padiri Nahimana Thomas. Ndibuka Kagame yihanukira akavuga aya magambo: “Mu bihugu bimwe bidukikije u Burundi Perezida akifungirana aho yifungiranye ntawe uzi aho aba ntawe umuvugisha ayobora ate abantu?”. Aya magambo ya Kagame uyumvishe ugira ngo niwe wivugaga.

Ubu abanyarwanda ntabwo tuzi aho Kagame yifungiranye ntawe umuvugisha benshi turibaza uburyo ayoboye u Rwanda byatubereye amayobera. Aya magambo ya Kagame yayavugaga kiriya gihe yibwirako mu gihe gito azaba yakuyeho Perezida Nkurunziza na CNDD-FDD ariko kubera ariya magambo ye yavuze sinzi niba abarundi n’abadede bazigera bamubabarira kereka ahari napfukama akabasaba imbabazi.

Twabanje gukeka ko Kagame ataboneka mu ruhame kubera gutinya COVID-19 ariko iyo urebye iminsi amara atabonetse akenshi yanaboneka ugasanga ari ku mafoto ya kera, nibwo uhita wemera ko ibivugwa na benshi bishoboka. Niba nta gikozwe ngo yigaragaze bitarenze ku wa kabiri, kuri njye azaba ari ikimenyetso simusiga ko arebye cyane bikaba byaramunaniye kuba yakwigaragaza mu ruhame igihe k’iminota irenze 30.

Exit mobile version