Site icon Rugali – Amakuru

Igihe kirageze ngo Frank Habineza afate ikibuye kinini maze agikubite kuri rwa rugi avuga Kagame yafunze arebe ko rwafunguka!

Aho bigeze aha Frank Habineza agomba kureka kuyobya abanyarwanda akareka kwigengesera birengeje urugero. Nahitemo abe umuntu urwanya Kagame na FPR cyangwa se niyinjire muri FPR bigire inzira. Niba yivugira ko inzira n’inzugi zose zafunzwe na Kagame na FPR, yibwira ko uwazifunze ariwe uzazifungura? Igihe kirageze ngo Frank Nahimana afate ikibuye kinini maze agikubite kuri inzo nzugi Kagame yafunze arebe ko zafunguka!

Frank Habineza nareke gukomeza gusinziriza abanyarwanda kuko bigaragara ko yitwara nk’umuntu utarwanya Kagame n’agatsiko ahubwo yitwara nk’umuntu uba ushaka gushimisha Kagame n’agatsiko. None se nawe yivugira ko inzugi Kagame yazifunze akaba akeneye miliyoni 2 z’amadorari azazikura he? Harya arashaka ko Kagame n’agatsiko aribo bazazimuha izo miliyoni 2 zo kubarwanya? None se ko za banki zose ari iza Kagame na FPR arumva inguzanyo zizo miliyoni 2 azayibona gute?

Na Diane Rwigara arushe Frank Habineza kunenga Kagame n’agatsiko  koko? Kandi Diane Rwigara we yivugira ko atari muri politiki akaba avuga ukuri anenga Kagame n’agatsiko kurusha uwiyita ko afite ishyaka rya politiki rihanganye na Kagame na FPR. Kugeza ubu njye dore abantu baba mu Rwanda ntega amatwi iyo bagize icyo bavuze: 1)Bernard Ntaganda 2)Boniface Twagirimana 3)Diane Rwigara. Abandi nkaba Frank Habineza baratubeshya!

Frank Kayiranga

Exit mobile version