Mugitondo nasomye amagambo y’umwe mubana ba nyakwigendera wayoboye SPLA witwa Garang uwo mwana we Mabior Garand de Mabior Jr yavugaga kubyo Se yaharaniye bitagezweho cg bidakorwa nkuko Se yabiharaniraga.
Mugihe nasomaga iyo nyandiko mumutwe nahise nibuka ikiganiro umuhungu wa Bin Laden yigeze gutanga kuri Television y’Abanyamerika yitwa CNN avuga uko abona ibintu ku ntambara Se yatangije.
Nahise nibaza ibya hano iwacu! Ese abantu twagiye twumva nka Fred Gisa Rwigyema, Adamu Waswa, Bitamazire, Bunyenyezi, Bayingana, Kayitare intare batinyaga, Castar, Ruhashya, Kanyarengwe, Agatha Kanziga, Faustin Twagiramungu, ….. n’abandi bagabo banditse amateka y’uRwanda ntabana basize imusozi ngo bagire icyo batangariza abanyarwanda kuburyo babona politike y’uRwanda ubu?
Bose se babaye ibigwari bahitamo kurira munsi y’ameza?
Musanga ari mpamvu ki ituma ntanumwe ujya ahagaragara ngo avuge uko abona uRwanda ruyobowe ubu wenda anatubwire uko Se yabibonaga?
Ndashima cyakora uherutse kujya ahagaragara ngo n’umwana wa Nsekalije nubwo ibyo yavuze bitashimishije bamwe ariko byibura yagaragaje ko ariho. Ibyo yavuze nabinenga nabanje kureba aho yabivugiye nicyo wenda yifuzaga kugeraho.
Abandi murihe? Abo bose ntibabyaye? Uwaba abazi abana babo bagabo bahinduye inyandiko y’amateka y’uRwanda mwabaduha amazina naho babarizwa tuzabababarize.
Umunsi muhire!
Christophe Kanuma