Mu ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana biraye mu baturage bo umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ari abajura, inzego za gisirikare zo zikavuga ko ari abagizi ba nabi bagomba kurwanwa.
Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko hamaze gufatwa abantu 15 bakekwa muri urwo rugomo, kandi ko abandi bagera kuri 40 badafite ibyangombwa na bo batawe muri yombi!
Namwe nimwiyumvire! Polisi buriya ntabwo yari yabwirwa ririya tekinika none mukanya urumva nabo bavuze ko arabanzi bigihugu bagomba kurwanywa. Baraje bamare abantu bimere nka za gerenade tugitegereje abaziteye!
Isomere inkuru irambuye kw’Ijwi ry’Amerika:
Mu ijoro ryakeye, abantu bataramenyekana biraye mu baturage bo umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, hafi y’umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali, barabatemagura. Kugeza ubu abagera ku icyenda bakomeretse.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko ari abajura, inzego za gisirikare zo zikavuga ko ari abagizi ba nabi bagomba kurwanwa. Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko hamaze gufatwa abantu 15 bakekwa muri urwo rugomo, kandi ko abandi bagera kuri 40 badafite ibyangombwa na bo batawe muri yombi.
Iki kibazo cy’umutekano muracyumva mute?
https://www.facebook.com/RadiyoyacuVOA/posts/570461043127921