Igihe cyose ABAHUTU tutarahabwa uburenganzira bwo gushyingura abacu Kagame yishe induru ntizahagarara kuvuga mu Rwanda.

Eric Udahemuka

TALIKI 16/01/2010 NAGIYE KU KIBUGA CY’INDEGE I KANOMBE KWAKIRA INGABIRE UMUHOZA VICTOIRE TUJYANA NO KU GISOZI KU RWIBUTSO RWIBUKA UMWE HARAPFUYE BABIRI

Taliki 16 Mutarama 2010, njyewe UDAHEMUKA Eric ndi mu banyamakuru bagiye ku kibuga cy’ingede i Kanombe kwakira Madamu Ingabire Umuhoza Victoire. Nanamuherekeje ku Gisozi kuri rwa rwibutso Kagame akoresha mu gutera ubwoba isi yose maze tuhageze Ingabire avuga ko abona urwibutso rw’abatutsi ariko akeneye no kubona urw’abahutu bishwe na FPR.

Ubu rero ubwo avuye muri gereza, GAHUNDA NI NTUGASAZE!!! Ibi nibyo duhora dusaba, igihe cyose ABAHUTU tutarahabwa uburenganzira bwo gushyingura abacu Kagame yishe afatanije n’amashumi ye, igihe cyose ABATUTSI bataremera ko bishe ABAHUTU nk’uko abahutu bemeye ko bishe abatutsi,….induru ntizahagarara kuvuga mu Rwanda.

Ubumwe n’ubwiyunge ntibizemera mbabwije ukuri. Ubu ndizera noneho ko biri hafi gukunda kuko gufungura Ingabire, ni ukwemera ko ibyo aharanira byumvikana kandi ari ukuri.