Dr.Karema na Mugume bakumiriwe mu kazi ka Leta imyaka irindwi
Inama y’Abaminisitiri yabaye ejo kuwa Gatanu, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. Karema Corine na Mugume Nathan bari Abayobozi Bakuru b’amashami mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC).
Mugume wayoboraga ikigo cy’isakazabutumwa mu buzima (RHCC) na Dr. Karema wayoboraga ishami rishinzwe kurwanya Malaria birukanwe burundu kubera amakosa akomeye bakoze mu kazi.
Nk’uko Iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi ribiteganya, aba bakozi bemerewe gusaba guhanagurwaho ubusembwa ngo bagaruke mu kazi ka Leta nyuma y’imyaka irindwi.
Ni ryari umukozi yirukanwa burundu mu bakozi ba Leta?
Mu ngingo ya 14 yo muri iri teka, hasobanurwa amakosa ahanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu ku kazi, nk’igihano kiremereye kuruta ibindi bihano byose mu rwego rw’akazi; gihabwa umukozi wakoze rimwe mu makosa aremereye.
Ayo arimo kwanga kurahira indahiro y’abakozi ba Leta mu buryo buteganywa n’amategeko; guta akazi nta mpamvu izwi cyangwa nta ruhushya mu gihe kigeze nibura ku minsi cumi n’itanu (15) ikurikirana.
Harimo kandi kuba yarahamijwe burundu n’urukiko igihano cy’igifungo gihwanye cyangwa gisumba amezi atandatu, kuba yarakoze uburiganya agahindura ibikubiye muri dosiye ye y’akazi, cyangwa iy’undi mukozi; yaratanze ibyangombwa mpimbano bishingirwaho kugira ngo umukozi ahabwe akazi; yaribye mu kazi cyangwa yarakubise undi muntu ku kazi n’ibindi.
Ese uwirukanwe burundu mu bakozi ba Leta yagarukamo?
Ingingo ya 35 iteganya ko umukozi ashobora gusaba mu nyandiko umuyobozi wamuhaye igihano, guhanagurwaho ubusembwa.
Ingingo ya 37, isobanura ko ihanagurabusembwa rishobora kwemerwa iyo hari ibimenyetso bifatika byerekana ko umukozi nyuma yo guhanwa yisubiyeho kandi akarangwa n’imyitwarire myiza.
Ku birebana n’umukozi wirukanwe burundu mu bakozi ba Leta, iyi ngingo ivuga ko ihanagurabusembwa ku bihano byo mu rwego rwa kabiri rishoboka ari uko hashize nibura imyaka irindwi (7) umukozi ahawe igihano.
Ibi bisobanuye ko Mugume na Dr.Karema ba RBC, kimwe n’abandi bakozi ba Leta birukanwa burundu, bashyirwa kuri lisiti y’umukara ibakumira mu kazi ka Leta imyaka irindwi.

Nathan Mugume wayoboraga ikigo cy’isakazabutumwa mu buzima (RHCC)
Dr. Karema wayoboraga ishami rishinzwe kurwanya Malaria