Site icon Rugali – Amakuru

Ifungwa rya Cyuma no gusiba Ishema TV byerekana ko Kagame na FPR barangwa n’ubugwari, ubwoba n’ubugome.

Kimwe mu byaha leta ya Kagame yashinje Cyuma Hassan wa Ishema TV ntikiba mu mategeko y'u Rwanda

#Ishema TV barayisibye ariko ntabwo #Kagame naFPR bazigera basiba mu mitima y’abanyarwanda ubutwari bwa #CyumaHassan wayikoreshaga avugira abanyarwanda bose mu nzego zose nkuko bigaragara muri video iri hasi twashoboye gukura kuri Youtube ye RIB ya Kagame itarayisiba. Ese ibyo Kagame na FPR Inkotanyi bari gukorera Cyuma Hassan ntibyaba ari kimwe nibyo Kagame yigeze kuvugira mu ruhame ko we ashobora kwica isazi akoresheje inyundo? Ifungwa rya Cyuma Hassan no gusiba umuyoboro we kuri Youtube Ishema TV birashimangira ibyo benshi babona kandi bavuga ko Kagame na FPR barangwa n’ubugwari, ubwoba n’ubugome.

Gufunga Ishema TV ya Cyuma Hassan njye mbibonamo ubugwari Kagame na FPR Inkotanyi bafite. Uruzi niyo bafunga YouTube Channel Ishema TV ariko bakareka Cyuma Hassan. None nawe baramufunze kandi amakuru agera hanze nuko iyicarubozo akorerwa ashobora kuzagwa Mageregere cyangwa bamufungura agahitanwa n’ubumuga bazaba bamusigiye. None koko kuziza Cyuma Hassan kuvugira rubanda no kuvuga ibyo Kagame na FPR badashaka ko bivugwa urumva atari ubugwari?

Ikindi kandi bafunga Cyuma Hassan n’umuyoboro we wa YouTube Ishema TV byerekanye ubwoba Kagame na FPR Inkotanyi bahorana. Batinya ukuri kubera ko ubutegetsi bwabo bwubakiye ku kinyoma. Umuntu nka Cyuma Hassan iyo rero aje akavuga ibyerekana bya binyoma byabo, ubwoba burabataha noneho bagakoresha za nkiko nako inkuta za Kagame mu gucecekesha wa muntu uje ashyira ibinyoma byabo hanze. Reba nawe ibyo bakoreye umusizi Bahati Innocent azira gusa kuvuga mu bisigo bye inzara, ibinyoma n’akarengane gakorerwa rubanda.

Mu gosoza nifuzaga kwemeza no kwerekana uburyo ifungwa rya Cyuma Hassan na Youtube Channel ye Ishema TV Kagame na FPR Inkotanyi ari ikimenyetso simusiga kerekana ubugome burenze ukwemera buranga ingoma yabo. Ariko ntawe byakagobye gutangaza kuko na Kagame ubwe yigeze kwivugira mu ruhame ko atatinya kwica isazi akoresheje inyundo. Ibaze nawe ubwo bugome bwo kwicisha isazi inyundo mu gihe izasi niyo ushatse kuyicisha ikiganza ukayihusha hari igihe ihungabana kubera umuyaga uturutse kuri urwo rushyi. Ibyo bari gukorera Cyuma Hassan rero ntaho bitaniye nibi Kagame yivugiye. Ndangiza nibutse Kagame na FPR ko ntagahora gahanze, nta muriro utazima, nta joro ridacya, nta mvura idahita, nabo iminsi yabo irabaze!

Exit mobile version