Itangazo rigenewe abanyamakuru
Nyuma y’ifungurwa rya Madame Victoire Ingabire, présidente w’ishyaka FDU Inkingi hamwe n’iry’umuhanzi Kizito Mihigo, président wa Fondation Mihigo pour la Paix (KMP), Institut Seth Sendashonga pour la citoyenneté Démocratique (ISCID asbl) yishimiye gutangariza abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ibi bikurikira :
ISCID asbl yishimiye byimazeyo inkuru y’ ifungurwa ry’abo bavandimwe baziraga akarengane, ikaba yifatanije nabo ndetse n’imiryango yabo mu byishimo iyo nkuru yabateye.
ISCID asbl iboneyeho gusaba Perezida Kagame gufungura n’izindi mfungwa za politiki zirimo Diane Shima Rwigara na nyina Adéline Rwigara Mukangemanyi, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka, n’abarwanashyaka ba FDU Inkingi barimo visi perezida wa mbere waryo Bonifasi Twagirimana n’umunyamabanga mukuru waryo, Sylvain Sibomana, tutibagiwe n’abasirikare bakuru barimo Jenerali Frank Rusagara, koloneli Tom Byabagamba na liyetona koloneli Rugigana Rugema Ngabo.
ISCID asbl irasaba kandi Perezida Paul Kagame n’ishyaka rye FPR Inkotanyi gufungura urubuga rwa politiki kugirango amashyaka anyuranye ashobore gukora mu bwisanzure no kugirango abanyarwanyanda bareke guhora bashyirwa ku nkeke kubera ibitekerezo bya politiki binyuranye n’iby’ishyaka riri ku butegetsi kuva muri nyakanga 1994.
ISCID asbl irashimira abantu bose, baba abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, bagize uruhare rukomeye mu kotsa igitutu ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame basaba ko imfungwa za politiki zifungiye ubusa zifungurwa. Nta gushidikanya ko icyo gitutu cyagize uruhare rukomeye mu gufunguza Madame Victoire Ingabire na Kizito Mihigo, akaba ari impamvu yo gukomeza umurego kugirango n’izindi mfungwa za politiki zirekurwe no kugirango urubuga rwa politiki rufungurwe mu Rwanda, bityo igihugu cyacu kigendere ku matwara ya demokarasi nyayo n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Bikorewe i Buruseli, ku wa 19 Nzeri 2018
Jean-Claude Kabagema
Président wa ISCID asbl
www.iscide.org