Site icon Rugali – Amakuru

Ifoto nshya y’umwicanyi Paul Kagame igihe yigaga mw’ishuri rya Ntare yasohowe n’umwe mu banyeshuri wize kuri icyo kigo!

Ku ishusho iri hepfo inkozi y’ibibi Paul Kagame yari mu gihembwe cya 2 ku ishuri rya Ntare. Nk’uko abazi iyi shusho babitangaza, iyi foto yafatiwe ku ngazi ku nzu ya Mbaguta, ishuri rya Ntare. Imwe mu macumbi y’ishuri
Kuri iryo shuri bamwitaga “Kagosi” kandi bose kuri iryo shuri bari bamuzi ko ahora arwana n’abandi banyeshuri kandi ngo akikundira kurya ka polici kuko ngo kawunga yamuteraga mu gifu.

Mu rugamba rwo kwibohora kwa NRA/M, umwicanyi wamennye amaraso – Umugizi wa nabi Paul Kagame uzwi ku izina rya Kagosi yanze kujya ku rugamba maze yoherezwa mu gice gishinzwe kwinjiza ingabo muri NRA kubera ubugwari yari afite yitwaza ngo arwaye igifu.

Abazi Paul Kagame bavuga ko yamye ari umuntu warumeze nkaho ayoborwa na Shitani, yari munyagitugu mubi wahoraga akubita abandi abaziza ubusa. Yari yarazengereje bagenzi be muri Senior 1
Ubuzima bubi yabayemo i Kahunge, Kamwenge ntacyo bwamwigishije nta n’icyo bwamuhinduyeho byibura ngo butume agira umutima wa kimuntu ahubwo bwatumye aba umwicanyi ruharwa, umusazi ufite umururumba ukabije n’inyota yo gukira uko byagenda kose, umubeshyi, indyarya no guhahamuka kubera amashuri, atinya kongera kuba umukene.
Wibuke ko, Umugizi wa nabi Paul Kagame uzwi ku izina rya Kagosi n’umuntu waruzi kwishyira imbere, ubeshejweho n’imisoro y’abaturage , niyo mpamvu amateka ye yaba meza cyangwa mabi tugomba kuyashyira hanze; ubugizi bwa nabi bwe, ruswa, gusahura, gushimuta, uburozi , iyicarubozo cyangwa ubwicanyi byose bikajya ahagaragara.

Exit mobile version