Site icon Rugali – Amakuru

Ifatwa rya Kabuga Felicien rikomeje kuvugisha benshi!

Hari ibintu byinshi tuzamenya muri uru rubanza rutegerejwe rwa Kabuga Félicien

Biravugwa ko umunyemari Kabuga Felicien yatawe muri yombi ejo ku taliki ya 16 z’ukwezi kwa gatanu akaba yarafatiwe aho yari acumbitse hafi y’umujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kabuga Felicien arashinjwa kuba kw’isonga rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ashinjwa ngo ko yaguze amatoni y’imihoro. ko mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri akaguriraho indi mihoro ibihumbi 50.

Ibi byose ndabibonamo ikinamico. Ariko mureke mbibarize ikintu kimwe, kuki bagombe gutegereza imyaka 26 kugirango bafate Kabuga Felicien? Ni gute yihishe hafi y’umujyi wa Paris abafaransa ntibashobore kumenya aho ari imyaka 26 ikaba ishize?

Ngo bamufatiye mu gihugu cy’Ubufaransa byongeye hafi ya Paris? Ubu se tuvuge ko arusha amafaranga yo kuba yakwiyoberanya akihisha imyaka 26 Amerika itaramubona hejuru ya miliyoni 5 z’amadorari yari yemeye guha uzaramuka atanze amakuru y’aho aherereye? Ubu se Kabuga Felicien arusha amafaranga Bin Raden ko Abanyamerika batatinze kumenya aho ari?

Kabuga Felicien yaciye mu myanya y’intoki z’abapolisi b’urukiko mpuzamahanga inshuro zingahe? Yabacikiye muri Kenya, yongera gucika polisi y’ubudage mu mujyi wa Francfort. Ariko amaherezo arafashwe. Ibuka ivuga ko nyuma y’uko Kabuga afashwe icyaba cyiza kuri Ibuka ari uko yajyanwa mu Rwanda akaba ari ho aburanira. Bamwe bati bazamujyane kuburanira mu Rwanda ngo afungirwe mu Rwanda abanze yumveho.

Aba rwose barashimangira iyicwa rubozo rikorerwa infungwa mu Rwanda. Ngo “abanze yumveho”. Undi nawe arongera ati: “Ndumva Kabuga atazanwa mu Rwanda kuko mu Rwanda nta butabera busesuye buhari”. Uyu nawe ntabwo yabeshye yavuze ukuri. Mu Rwanda nta butabera buhari.

Ku taliki y’uyu munsi, hashize amezi atatu Kizito Mihigo atuvuyemo. Uyu munsi haravugwa ifatwa ry’umunyemari Kabuga Felicien ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside ibaye. Ubu se tuvuge ko hari icyo urupfu rwa Kizito Mihigo n’ifatwa rya Kabuga Felicien bihuriyeho?

Ariko ko ukuri kwagiye ahagaragara ku byerekeranye n’uri kw’isonga rya Jenoside barakiruka kuki? Ukuri kwagiye ahagaragara, Kagame niwe uri kw’isonga rya Jenoside. Harya afite ubudahangarwa kuva akiri Perezida? Niyo mpamvu nawe ataburekura. Kizito yaramwivuganye kubera ko yavuze ko imfu zose zisa yaba umuhutu yaba umututsi bose barapfuye, bose barishwe. None Kabuga arafashwe mbese Kagame imigambi ye irakomeje.

Ko umenya indagu za Magayane n’abandi bose bamukurikiye zigiye gusohoza! Magayane ati nyuma ya Habyarimana ngo hazategeka Rwabujindiri rurya ntiruhage; uwo Rwabujindiri azajegezwa ihembe inshuro enye. Ubu se inshuro enye ntizimaze gushika? Mwibuke neza ko aribyo bihugije Kagame muri iki gihe atarimo arebana neza n’abo bajenerari be. Bihwihwiswa ko bari bagiye kumwivugana. Ariko n’ubundi nta gihe asigaje.

Magayane yabisubiyemo inshuro eshatu ati: “bararye bari menge kuko bazakibavanamo kandi nabi”. Ababizi bemeza ko abo mu kazu ka FPR imitungo yabo yambukijwe kera ikaba iri muri Eritereya, Etiyopiya, Afurika y’epfo, I Burayi na Amerika, mbese barasahura nk’aho nta mizero bafitiye u Rwanda

Dore ibyerekana ko ingoma ya Kagame igeze mu marembera:

  1. Hazabaho isubiranamo ry’abicaye ku ntebe.
  2. Hazabaho inzara, agahiri n’agahinda, no kwiyahura.
  3. Hazabaho urwikekwe yewe n’umwana azatinya se na nyina
  4. Hazabaho amalira yuzuye intango ku bari mu bihome
  5. Hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n’akataribwa bazakora ibishoboka byose ngo batsindure rwara rw’umugara rubundiye mu mashyamba, nyamara nabyutsa umugara igihugu kizabyara igihunyira.

MUZI UBURYO UBU UMWANA ANEKA NYINA NA NYINA AGATANGA UMWANA WE KURI FPR NGO YICWE. MUZI UKUNTU ABANTU INZARA IBISHE MU GIHUGU N’UBURYO ABANTU BAMAZE IMINSI BARIMO KWIYAHURA KUBERA IBIBAZO BATEWE NA FPR.

Yanditswe na Aline Kagoyire

Exit mobile version