U Rwanda rwari rutegerereje uwo mugabo wabo ukomeye ku mupaka warwo – Itumanaho rirabyerekana.
Nk’uko nabibemereye kare ko nza kubabwira mu buryo burambuye uburyo Gen Kayihura yafashwe nk’isenene, nahaye amakuru atariyo abankurikira ko u Rwanda ku munota wanyuma rwangiye Gen Kayihura kwinjira. Impamvu n’uko nashakaga ko abakozi ba DMI babikurikiraniraga hafi babona ko Kayihura nta telefoni ngendanwa afite kuri we.
Gen Kayihura yabonye amakuru ko hari itegeko ryasohotse ryo kumufata agakurikiranwaho icyaha cyo kwica Andrew Kaweesi n’icyo gutata.
Bamaze kwica Abiriga, Kayihura yasohotse muri Hotel iri Lyantonde anyuze mu muryango w’inyuma, asiga imodoka ye n’abamurindaga, maze ashyira telephone ngendanwa ze ebyiri mu modoka ya Toyota Premio ategeka umushoferi gukomeza ajya i Kabale.
Gen Madi yahise ahamagara Brig Kayanja Muhanga ukurikira Komanda ahita amutegeka kohereza ahantu hose abasirikare bo kumushaka kandi abategeka gushyira za bariyeri mu mihanda.
Icyo gihe Gen Kayihura yari atwaye i toyota ya Ipsum akurikiwe na moto ebyiri ariko avugana na Gen Dan Munyuza. Abasirikari bakurikiye iyo toyota Premio kugera Kabare ariko Kayihura ntiyari ayirimo.
Kayihura ntiyakomeje umuhanda munini ahitamo gufata umuhanda ujya kuri Lake Mburo Park kugirango yambuke ajya Tanzaniya, yasanze bariyeri imbere gato ahita akata, yageze aho yumvise ibitotsi bije ahitamo guparika kuruhande rw’umuhanda kugira ngo asinzireho gato agira ngo abone uko akomeza urugendo.
Umumotari wajyaga Lyatonde yaramubonye maze amenyesha abari kuri bariyeri mu muhanda wa Sanga nabo bahita bamenyesha Brig Muhanga uko bimeze. Brig Muhanga yahise yirukira aho aho yari asaba Gen Kayihura kwinjira mu modoka kugira ngo amujyane mu rugo kwitera utuzi no kuruhuka, Muhanga yahise ahamagara abayobozi be abamenyesha ifatwa rya Gen Kayihura n’aho amujyanye. Abasirikari bahise bohereza Helicopter kumufatayo.
Gen Kayihura bamusanganye telefoni yakorashaga avugana na Gen Dan Munyuza, bumwe mu butumwa bugufi bwavugaga buti”Jenerari gerageza ushake inzira urahasanga ku ruhande rwacu hari abantu bagutegereje.” Ubundi butumwa bwavugaga buti “Waba ugeze he?”, Gen Kayihura yakomeje kumenyesha abo bagenzi b’abanyarwanda bari ku mu paka w’u Rwanda.
Ubu butumwa babusomeye Perezida Museveni ahita ategeka ko bamujyana Matindye aho kumujyana Kololo nk’uko bari babiteganyije mbere.
Gen Kayihura azaburanishwa n’urukiko rwa gisirikari ku birego byo gushimuta, ibyaha byakorewe inyoko muntu, gufasha mu byaha byo kwica, gutata, kugambanira igihugu, kuba yarishe AIGP Felix Kaweesi n’ibindi.
#theinformant
Where credibility matters