Site icon Rugali – Amakuru

Idosiye ya François Beya: Hari abandi bantu batawe muri yombi

Inyandiko y’ibirego ya François Beya benshi bitaga “Monsieur sécurité” wa Perezida Félix Tshisekedi ikomeje kuvugisha benshi nyuma y’ukwezi kumwe atawe muri yombi nyuma y’ibihuha byavuzwe ko yashatse guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Nyuma y’iminsi itatu atawe muri yombi, Perezidansi ya Repubulika yatangaje ko abashinzwe iperereza muri ANR bataye muri yombi Beya kubera “ibimenyetso bikomeye byerekana ibikorwa bibangamira umutekano w’igihugu yarimo”.

Hagati aho, serivisi za ANR zikomeje iperereza kandi haravugwa abandi bantu bashya bari gutabwa muri yombi harimo abari ibyegera bya hafi bya Beya ndetse no m’umutwe ushinzwe kurinda perezida. 

Guy Vanda, umunyamabanga wihariye wa François Beya, uherutse gutabwa muri yombi, na we ubu ari mu maboko ya ANR. Nk’uko amakuru menshi aturuka mu banzi neza iyi dosiye abivuga ngo muri terefone ya Vanda hari ubutumwa basanzemo bwerekana ko hari umugambi mubisha Beya n’abagenzi be bateguraga.

Matata Arsène, liyetona-koloneli w’ingabo zirinda Tshisekedi “Garde républicaine”, umuyobozi wa batayo, na we yatawe muri yombi kuva ku ya 14 Gashyantare n’umuyobozi w’ingabo zirinda Tshisekedi “Garde républicaine” mu kigo cya Tshatshi akaba afungiye ahantu hatazwi n’umuryango we.

Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza, ANR yashoboye gufata umunyamahanga ufute uruhare muri uyu “mugambi” bikekwa ko yaba ari umunyarwanda hakaba hari abandi banyamahaga babiri bagishakishwa.

Mu gihe iperereza rigikomeje, Felix Tshisekedi n’umugore we bavuye i Kinshasa ku cyumweru berekeza i Buruseli aho bazava bajya i Dubai.

Exit mobile version