Site icon Rugali – Amakuru

Idorali ryabaye ingume ku isoko ry’ivunjisha

Abakora imirimo yo kuvunja baravuga ko amadolari yongeye kubura isoko ry’ivunjisha bakaba bavuga ko ingamba Banki nkuru y’igihugu (BNR) yafashe zo kongera amadorali ku isoko zitarabasha gukemura ikibazo cy’ibura ryayo.
BNR mu cyumweru gishize yari yafashe icyemezo cyo kongera umubare w’amadorali iha amabanki y’ubucuruzi kugira ngo nayo yongere ayo aha abakora akazi k’ivunjisha.
Bamwe mu bakora umurimo w’ivunjisha bavuganye na Imirasire.com bavuga ko bamaze amezi ane batabona amadorali ahagije yo gucuruza nk’uko byari bisanzwe, ariko iki kibazo cyagize ubukana cyane kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu.
Bemeza ko kugeza ubu abifuza amadorali batari kuyabona cyangwa se bakabona umubare muto ugereranije n’ayo bashaka.
Ibi ngo biri gutuma hari amwe mu mazu akora akazi ko kuvunja azwi nka Forex Bureau atari guhabwa amadorali, mu gihe Banki nkuru y’igihugu isaba amabanki y’ ubucuruzi guha buri Forex Bureau ikorana nayo nibura amadorari y’abanyamerika ibihumbi 15 inshuro ebyili mu cyumweru.
Umwe mu baganiriye na Imirasire.com ukora akazi ko kuvunja yavuze ko nko mu mazu 20 akora akazi ko kuvunja mu karere ka Nyarugenge, hashobora gushira icyumweru amazu arindwi gusa ariyo amabanki y’Ubucuruzi ahaye amadorali.
Yavuze ko bishoboka ko Banki z’ubucuruzi zaba ziri guhitamo kuyaha ibigo bikomeye by’ubucuruzi biyajyana kurangura ibicuruzwa mu mahanga aho kuyaha abakora akazi k’ivunjisha.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abakora akazi ko kuvunja amafaranga Muhigi Zephan yabwiye abanyamakuru ko hari amazu akora aka kazi ashobora kumara icyumweru amabanki bakorana atayahaye amafaranga.
Yasobanuye ko ibi bidaterwa n’uko amabanki y’ubucuruzi aba yahisemo kuyihera abajya kurangura ibicuruzwa mu mahanga, ariko ntasobanura indi mpamvu banki zitayatanga.
Amabanki y’ubucuruzi ntahakana cyangwa ngo yemere ko yima amadevise amazu ayacuruza.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe abakiriya muri banki y’abaturage y’ u Rwanda Eric Rutabana, avuga ko hari impamvu zinyuranye zisobanura iki kibazo.
Yagize ati:“Kubera ko abakiliya bohereza ibintu hanze y’igihugu bakiri bakeya, amadevise amabanki abitse ntabwo ahagije kugira ngo ashobora gusibiza ibyifuzo by’abayakeneye bose. Kandi amabanki aracuruza; gucuruza ucuruza ugurisha ku muntu wumva ukungura.”
Kugeza ubu ntawe uzi amaherezo y’iki kibazo kuko umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’igihugu Dr Monique Nsanzabaganwa yabwiye umunyamakuru wandikira ikinyamakuru The East African ko iyi banki ifite umubare w’amadorari ishyira ku isoko buri cyumweru idashobora kujya munsi cyangwa ngo irenze bitewe n’uko isoko rihagaze.
Gusa abasesengura ubukungu bavuga ko mu gihe idorali ryakomeza kubura ari nako rihenda, ubukungu bw’ u Rwanda bushobora guhungabana ku buryo bukomeye.
Kuri ubu ushaka idorali ntashobora kuribona adatanze nibura amafaranga y’u Rwanda 803.
Nkindi Alpha

Exit mobile version