*URUGAMBA RWA YERIKO (Yosua 6:1-25).
Icyumweru cyo Gusengera guhinduka k’Ubutegetsi bwa Kigali* .
gihe: 15-21/12/2019.
Ku banyamasengesho bose bashishikajwe no guhinduka k’ubutegetsi bw’u Rwanda, turafite icyumweru cyo kwitegura ibihe bikomeye by’amasengesho bizamara icyumweru twise ” URUGAMBA RWA YERIKO ” aho tuzaba dusengera guhinduka k’ubutegetsi bwa Kigali, bizaba mbere y’icyumweru cya Noheri n’icy’ubunani bisoza umwaka.
✓ Reka twibuke ibi :
- Imana dusenga Iriho, ni Imana Nzima, irumva, irareba kandi irakora, ni “Uwiteka, Uwiteka, Imana y’Ibambe n’Imbabazi, itinda kurakara ifite kugira neza kwinshi (Kuva34:6). “Imana niyo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba” (Zab.46:1).
-
Akaga igihugu cy’u Rwanda hamwe n’akarere kose k’ibiyaga bigari karimo, katejwe n’ubutegetsi bwa Kigali, iyi Mana yacu irakareba kandi yiteguye kugira icyo ibikoraho nk’uko benshi mu banyamasengesho bashishikajwe no kubona buriya butegetsi buhinduka babihishuriwe (Yobu 33:14-15).
-
Gusenga wizeye si umukino (Heb.11:1; Mt.21:22), bifite imbaraga ku rugamba ziruta iz’ingabo n’ibikoresho by’intambara biriho, byigeze kubaho n’ibizabaho byose. Ibuka ibya Elisa agoswe n’ingabo z’Abasiriya maze akabona ingabo z’abamarayika zimugose ziri hagati ye n’ingabo z’abanzi (2Abami 6:8-16). Ibuka ibya Petero ari mu nzu y’imbohe kandi yakatiwe urwo gupfa maze akabonekerwa na malayika akamunyuza ku ngabo zari zimurinze akanyura ku nzugi nini n’amapata yazo n’ibihindizo byazo maze malayika akayobora umugaragu w’Imana akamusohora amahoro ku bw’amasengesho y’abantu b’Imana (Ibyak.12: 1-11). Ibuka igitero cy’ I Yeriko , umujyi wari wiyizeye cyane mu mutekano watsinzwe hakoreshejwe gahunda yo guhimbaza Imana no kwiringira imbaraga zayo (Yosuwa 6:1-25). Mu mateka y’abantu b’Imana huzuyemo ibitangaza Imana yagiye ikorera ubwoko bwayo buyiringira bukayitabaza mu masengesho ikabakiza ubugome bw’ubutegetsi bubi: Ibya Schadrack na bagenzi be mu itanura ry’umuriro, ibya Daniel mu rwobo rw’intare, ibya Moridekayi wari kubambwa hakamanikwa Hamani, umwanzi w’abayuda wari wateguye kumubambisha n’ibindi n’ibindi. Umwanditsi uyobowe n’Umwuka Wera witwa Ellen G. White, avuga kuri ibi bitangaza byose, yanditse mu gitabo cyitwa UBUREZI ati:
“Ntabwo ibyo bintu byandikiwe kugira ngo tubisome kandi ngo bidutangaze gusa ahubwo kwari ukugira ngo ukwizera kwakoreraga mu bagaragu b’Imana ba kera gushobore gukorera no muri twe. Ahantu hose hazagaragara imitima ifite kwizera kugira ngo ibe imiyoboro y’imbaraga zayo, muri iki gihe Imana yiteguye gukora nk’uko yakoze muri icyo gihe cya kera” (Ellen G.White, Uburezi, pg 268).
4.Mu gitabo cy’umuhanuzi Ezechiel tuhasanga amahame abiri akomeye ku bijyanye n’ubutegetsi bw’ibihugu cyangwa ingoma zitegeka mu isi.
Irya mbere ni uko hejuru y’ubutegetsi bwo ku isi hari ubutegetsi bw’Imana butuma ubushake bwayo bubaho n’ubwo ubutegetsi bwo ku isi buyigomera. Ibyo tubibona mu iyerekwa umuhanuzi Ezechiel yahawe mu gice cya mbere n’icya cumi uhereye ku murongo wa 8. Yabonye umuyaga w’ishuheri wari uturutse mu majyaruguru, igicu cya rukokoma gishibagura umuriro gikikijwe n’umucyo w’itangaza kandi hagati y’uwo muriro haturukaga ibara nk’iry’umuringa ukubye. Inziga z’amagare zagendaga zinyuranamo zitwawe n’ibizima bine. Hejuru y’ibyo byose hari igisa n’intebe y’ubwami hariho igisa n’umuntu. Nuko munsi y’amababa y’abakerubi haboneka igisa n’ikiganza cy’umuntu.
Wa mwanditsi nababwiye muri cya gitabo ku rupapuro rwa 186, avuga kuri iri yerekwa yagize ati: “Uko izo nziga zari zisobekeranye zayoborwaga n’ikiganza cyari munsi y’amababa y’abakerubi niko hejuru y’ibyo abantu banyuramo bigoye hari ububasha bw’Imana. Hagati mu makimbirane no kuvurungana kw’amahanga, Iyicara hejuru y’abakerubi iba ikiyobora ibibera ku isi”.
Ihame rya kabiri ni ukuvaho k’ubutegetsi n’iyo bwaba bwiyumva bute ko butazavaho kubera gukomera . Muri Ezechiel 21:31-32 havuga hatya hati: “Niko Umwami Uwiteka avuze: ikureho igisingo wiyambure ikamba, ntabwo bizakomeza kumera nk’uko byari bisanzwe, icyari hasi ugishyire hejuru kandi icyari hejuru ugicishe bugufi. Nzabyubika, nzabyubika, nzabyubika nabyo ntibizongera kubaho, kugeza igihe nyirabyo ubifitiye ubushobozi azazira, nanjye nzabimuha”.
Ubu buhanuzi bwabwiwe umwami wa nyuma wa Israeli, ikamba rye rijyanwa I Babuloni, nyuma rihabwa Abamedi n’Abaperesi riza kujya mu Bugereki, ryimukira i Roma none ubu ririmo rirahererekanywa mu bihugu byose byo ku isi ingoma zisimburana kugeza ubwo hazima ingoma itazahanguka ya Yesu Kristo. Amateka y’ibihugu byose ni umuhamya w’ubu buhanuzi. Ubutegetsi buri I Kigali uyu munsi rero nta mwihariko bufite kuri iri hame, igihe cyabwo cyo kuvaho kirageze.
✓ Dore uko tuzakora gahunda.
Itariki 15-16: Kwiyiriza ubusa muri iyi minsi 2, Guhimbariza Imana ko ari Imana, Kwiyunga nayo mu byo tutagenzemo neza. (Ibyanditswe: Heb.13:8; Zab.146, 147, 118; Dan.9:1-21; 1Joh.1:8,9).
•Itariki 17-18: -Gusengera abanyapolitike n’abandi bitangiye guharanira impinduka z’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo ubuyobozi bw’Imana bukomeze kubana nabo. – Kwibuka abaguye kuri uru rugamba rwo guharanira impinduka. (Ibyanditswe: Neh.2:1-18; Mt10:1-10; Ibyak.9:36-42).
• Itariki 19-20: Gusengera ko ubutegetsi bwa Kigali buhinduka vuba nk’uko isezerano ry’Imana riri. (Ibyanditswe: Dan.5:1-6, 13-30; Ezech.21:31-32).
• Itariki 21: Gushima Imana ko yumvise gusenga kwacu. (Ibyanditswe: Kuva 15:1-21; Zab.46:1-11).
N.B: Abo bishobokera iyi gahunda bazayikorera mu matsinda bahuriramo, abo bidakundira bazayikora ku giti cyabo. Mbifurije ko tuzafatanya kugira ibihe byiza turi imbere y’Imana, kandi mboneyeho kubifuriza Noheri Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2020. Uwiteka abuzuze imigisha.
Samuel Orion Sheja (SOS)