Site icon Rugali – Amakuru

Icyumweru cy’irashize nta makuru ya Rutembesa Guillaume na Diane Ishimwe, abanyarwanda babiri babarizwa mu rubyiruko.

Mbonyumutwa Ruhumuza

Nkuko bisanzwe, mu gihe kwisi yose abaturage batandukanye biteguye kuruhuka, bamwe bakizihiza week-end, twe nk’abanyarwanda twiteguye kumara indi week end duhangayitse twibaza amakuru y’aba bana batigeze bahemucyira n’isazi.

Kubera icyi tudashobora kuruhuka, tudashobora kumara kabiri tudahangayitse? Kubera icyi tudashobora kumara kabiri nt’abavandimwe bo gutabariza?

Turizera ko Aba bana bifashe neza, ko inkuru z’inca mugongo zikomeje kutugeraho atari impamo kandi ko tubona amakuru yabo bidatinze.

Haramutse hari abahemucyiye aba bana bamenye ko uru rugomo rutazabahira, bene Ibi ni ugokemeza kw’ishingirira no gushingirira igihugu cyacu.

Exit mobile version