Leta ya FPR-Kagame ikomeje gukandamiza abanyarwanda noneho ubu biri mu mashuri abanza kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Bigeze aho abana bamwe bajya mw’ishuri abandi bagasigara mu rugo ngo kubera icyorezo cya Covid-10. Kuba abana bamwe barasubiye mw’ishuri ngo kubera biga mu mashura mpuzamahanga abari mu mashuri ya leta bakaba bakicaye mu rugo, ibi rwose ni busumbane bukabije. Hari uwabajije niba iki cyorezi gitoranya gikurikije ibyiciro by’ubudehe? Abo biga mu mashuri mpuzamahanga se bo Covid-19 irabatinya? Ibisobanuro kuri iyi ngingo minisitiri w’uburezi yatanze ntabwo ifatika. Niba ingamba zo kurwanya ikwirakwiza rya coronavirus zifashwe zigomba kubahirizwa n’abari mu gihugu bose yaba umunyamahanga cyangwa umunyarwanda kuko coronavirus itarobanura yaba umukire yabaumukene bose barayirwara. Niko ka karengane FPR-Kagame ikomeje gukorera abanyarwanda. Iyi leta ikomeje guha agaciro abanyamahanga ikibagirwa abanyarwanda. Leta ya FPR Kagame ni bangamwabo.
Ingingo ya 2 ni Ifungwa ry’ingendo zo mu ntara n’isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo biteje ibibazo byinshi
Leta ya FPR-Kagame nta mpuhwe na mba igira. Iyo abaturage barira bayitakambira yo ivunira ibiti mu matwi. Amasaha bashyizeho abenshi ntabwo bayishimiye cyane cyane babandi babona icyo bashyira ku ziko babanje gukarata. Baravuga bati gufunga ubucuruzi saa kumi n’ebyiri ni kare cyane noneho ntibazabonamo ikibatunga kubera ko ubundi abakozi batahaga saa kumi nimwe maze bakabahahira muri ayo masaha ya saa kumi n’ebyiri. Abenshi barimo baribaza uko bizagenda. N’aho ingendo zo mu ntara zahagaritswe kandi abenshi bari batunzwe no kwikorera no gupakira imizigo y’abagenzi babaga bavanye mu turere. Aha umenya koko COVID-19 itoranya ibyiciro by’ubudehe kuko iyo ingamba nkizi zifashwe buri gihe abo mu byiciro bya nyuma nibo babigwamo cyane.