Icyoba nicyose muri RDF!

Jyewe nawe twakwemeranya ukwimuka kw’ingabo mu gihugu ari ibintu bisanzwe ariko amakuru atugeraho yemeza ko ejo ku isaa tano n’igice z’amanywa imodoka 8 z’itwaye ingabo nyinshi zanyuze Rubengera zerekeza Nyamasheke.

Habanje kunyura imodoka 2 za Range Rover zifite ibirahuri byijimwe hakurikiraho izo zindi.
Amakuru twabashije gutohoza nuko izo ngabo zajyaga kugota muri Nyamasheke k’Umirenge ikora kuri Nyungwe.

Ubuyobozi bw’Ingabo buratekereza ko ingabo za FLN zishobora kuzapfumurira ahantu ahariho hose kuko RDF yizera neza ko Ingabo za FLN ari uruvunganzoka muri Nyungwe.

Uku kongera ingabo mu Mirenge ya Nyamasheke ikora kuri Nyungwe uwariwe wese yakwisobanurira akabonamo icyoba!

By Kanuma Christophe