Site icon Rugali – Amakuru

Icyiciro cy’Ubudehe cyahagamye mu rukiko uwari umuyobozi wa MRND i Kigali

Habyarimana Jean wari uhagarariye mu Mujyi wa Kigali ishyaka rya MRND ryateguye rikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi (Ifoto/Mathias Hitimana)

Habyarimana Jean wari uhagarariye muri Kigali ishyaka rya MRND, icyiciro cy’ubudehe umuryango we urimo cyatumye Urukiko Rukuru gutegeka ko yazaburana kabone nubwo yaba nta mwunganizi mu mategeko afite.
Habyarimana wakatiwe muri Werurwe 2016 igifungo cya burundu y’umwihariko n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungenge, yari yatumwe n’Urukiko Rukuru yajuririye kuzana icyemezo cy’uko atifashije, kugira ngo ashakirwe avoka.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, Habyarimana yavuze ko yasanze umuryango we uri mu cyiciro cya gatatu cy’Ubudehe nk’uko bigaragazwa n’icyemezo cy’Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.
Nubwo iki cyemezo kivuga ko atari utishoboye wo gufashwa, we yabwiye urukiko ko kabone nubwo abwirwa ko yifashije abakozi b’umurenge bibeshye, ndetse ko yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere amutakambira.
Yashatse kunenga imikoreshereze y’ibyiciro by’Ubudehe, agaragaza ko icyo yashyizwemo bitavuze ko yabasha kwiyishyurira avoka, ariko umucamanza aramuhagarika amwereka ko atari wo mwanya wabyo.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Habyarimana yaburanishwa, yaba yunganiwe cyangwa atunganiwe, cyangwa urubanza rwe rugasibwa.
Ibi bukabivuga bugaragaza ko uregwa ibyo ari gukora ari ugutinza urubanza, kuko ngo yigeze no kuvuga ko icyemezo cy’ubukene atakibona, kandi akaba nta bushobozi afite bwo kwishyura umunyamategeko wamwunganira, akanongeraho ko atazaburana atunganiwe.
Byongeye, ubushinjacyaha bwavuze ko hari n’aho muri dosiye ye bigaragara ko yigeze kwiyishyurira umunyamategeko, yandikira ibaruwa Perezida wa Repubulika.
Ariko, Habyarimana we akavuga ko kuba yaramushatse byo kumujyanira iyo baruwa, bidahuye no kuba yashaka umuburanira urubanza rwose.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko Rukuru rwiherereye rufata icyemezo ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa 12 Nzeri 2016. Kuri iyi tariki ruvuga ko ruzaruburanisha yaba Habyarimana yakwiburanira cyangwa yabonye umwunganira mu mategeko.
Akimara kumva icyemezo cy’urukiko, yahise avuga ko atacyishimiye, akijuririye.
Habyarimana wafunzwe imyaka 20 binyuranyije n’amategeko kuko yamaze imyaka 20 afunzwe nta dosiye kuva mu 1996, yahamijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarungenge ibyaha bya Jenoside rugendeye ku nyandikomvugo z’abatangabuhamya.
Muri bo bakemeza ko yagize uruhare mu itegurwa ryayo, haba mu manama yakoreshwaga mu gushishikariza urubyiruko. Abo batangabuhamya ariko ntibagaragaye mu rukiko nk’uko uregwa yabisabaga.
Rwemeje ko nta bimenyetso ko Habyarimana yafashe imbunda cyangwa izindi ntwaro ngo yice Abatutsi, ariko rumuhamya icyaha cya jenoside rugaragaza ko amategeko yahaga Interahamwe yari ashinzwe kuyobora yashyizwe mu bikorwa mu kwica.
Izuba Rirashe

Exit mobile version